November 25, 2020
slider Ubutabera

Kigali:Zaina na bagenzi baregwa gukomeretsa Sandrine ku myanya y’ibanga mu bujurire icyaha baregwa cyahinduye inyito

Zaina na bagenzi be batanu n’umusore umwe bakurikiranyweho gukubita umukobwa bakangiza bimwe mu bice by’umubiri we, bajuririye igihano cy’imyaka 25 bakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge,mu rubanza rw’ubujurire icyaha baregwa cyahindutse kiva ku kuba ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi kiba icyo gukubita no gukomeretsa bikabije.

Abaregwa

  1. NAMIRO Zaina( alias Uwase) yunganirwa na Me NIYONDORA Nsengiyumva
  2. UMURISA Gisele ( alias Fifi) yunganirwa na Me MUSIRIMU Jean Claude
  3. UWIMANA Zainabo yunganirwa na Me Mukamana Safina
  4. UMUHOZA Rosine yunganirwa na Me MUSIRIMU Jean Claude
  5. MUTONI Hadijah yunganirwa na Me MUKAMANA Safina
  6. MUHOZA Connie yunganirwa na Me NIYONDORA

Nsengiyumva
KAMANZI Cyiza (alias KARIDINARI) yunganirwa na Me NIYONDORA Nsengiyumva

Inteko y’Ubushinjacyaha yari muri uru rubanza yarahindutse kuko rwagiye ku rundi rwego kuko rwavuye ku rwego rw’Urukiko rw’Ibanze ubu rukaba ruri mu rukiko rukuru.

Umuseke dukesha iyi nkuru utangaza ko inteko y’Ubushinjacyaha iri kuburana ubujurire, ni yo yahinduye inyito y’icyaha, ivuga ko yabuze ibimenyetso by’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi ahubwo ko yabonye iby’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa bikabije.

Gusa uruhande rw’abaregwa n’ababunganira rwemera impinduka z’inyito y’icyaha ariko rukifuza ko cyaba icyo gukubita no gukomeretsa byoroheje aho kuba bikabije.

Ku wa 16 Ukwakira 2020, Namiro Zayina na bagenzi be baburanye ubujurire bwabo. Babwiye urukiko rukuru ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwihanukiriye mu kubakatira imyaka 25 y’igifungo.

Muhoza Connie umwe mubaregwa hamwe na Namiro Zaina wunganirwa na Me Niyondora Nsengiyumva yabwiye abacamanza ko we yumva icyaha yakoze yanakurikiranwaho n’inkiko, ari icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje.

Uyu mukobwa yabwiye Umucamanza ko ashingira kuri raporo ya muganga yavugaga ko Mukamana Sandrine (wakubiswe) yamaze iminsi 15 adakora.

Ati “Ntabwo raporo ya muganga yigeze igaragaza mu mibare ubumuga Mukamana Sandrine yagize.”

Namiro Zaina ufatwa nk’uyoboye ririya tsinda, na we yabwiye Umucamanza ko igihano yahawe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kiremereye kikaba kitajyanye n’ibyo yakoze.

Ati “Nge numvaga nari gukurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byoroheje kuko ntamugambi twari dufite wo kwica Mukamana Sandrine kuko iyo tuza kuba dushaka kumwica ntabwo byari kutunanira kuko atari kunanira abantu barindwi bose.”

Me Musirimu Jean Claude wunganira Umuhoza Rosine na Umurisa Gisele yasabye urukiko ko uru rubanza rwajyanwa kuburanishirizwa mu rukiko rwibanze rwa Nyarugenge kuko ari rwo rufite ububasha bwo kuburinisha ibyaha byo gukubita no gukomeretsa byoroheje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibivugwa n’abaregwa Atari byo kuko ubwo bafatwaga bakiri mu bugezacyaha ubwabo bashinjanyaga bakanavuga uko icyaha bagikoze.

Umushinjacyaha ati “Turasanga ibivugwa n’abaregwa ari ugushaka guhunga icyaha.”

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kuba abaregwa barinangiye ntibasabe imbabazi, badakwiye kugabanyirizwa ibihano bahawe n’urukiko rwa mbere.

Umucamanza yumvishe impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko azasoma icyemezo cy’urukiko ku wa 09 Ugushyingo 2020.

Tariki ya 17 Werurwe 2020, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwabahamije icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi rubahanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 4 470 425 Frw, runategeka ko na Telephone z’abaregwa 6 zigomba gutezwa cyamunara, amafranga azivuyemo akajyanwa mu kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro.

Kanda hano usome izindi bifitanye isano

Related posts

Udushya abarimu n’abanyeshuri bakitegura igihe amashuri azaba afunguye

Chief Editor

RBC yakuyeho urujijo ivuga ko abarwayi 72 ba covid-19 bo mu karere ka Ngoma batabonetse muri gereza

Chief Editor

Rwamagana:Abarokotse Jenoside barasaba ko bafashwa kubona Gazi zo gutekesha bakazishyura mu byiciro

Chief Editor

Leave a Comment