November 30, 2020
Udushya

Padiri yafatiwe kuri aritari arimo gusambana n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni

Padiri yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa arimo gusambana n’abakinnyi ba filimi z’urukozasoni

Padiri Travis Clark wo Kuri kiliziya yitiriwe mutagatifu Peter na Paul Roman iherereye mu gace ka Pearl River muri Leta ya Louisiana,yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa kuri aritari ari gusambana n’abagore babiri bakina filimi z’urukozasoni.

Clark w’imyaka 37,ngo yakoze aya mahano Tariki 30 Nzeri 2020 nk’uko ikinyamakuru the Sun dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Bivugwa ko uyu wihaye Imana yasambaniye kuri ari tari n’abagore babiri aribo Mindy Dixon w’imyaka 41 na Melissa Cheng w’imyaka 27 aba bombi bakaba ari ibyamamare mu gukina filimi z’urukozasoni.

Umutangabuhamya utarashatse ko amazina ye atangazwa,yavuze ko yageze ku kiliziya mu masaha ya ninjoro abona amatara ari kwaka kandi bitari bisanzwe ko yaka muri icyo gicuku.

Ubwo agira amatsiko ahita arunguruka mu birahuri by’idirishya abonamo Padiri Clark ari kumwe n’abagore babiri bambaye inkweto ndende n’amasutiye naho Padiri yambaye igice kimwe gusa anafite ibikinisho byifashishwa mu gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko bari bafashe telefone ndetse na Camera babishyira ku kuma gatuma bibasha gufata amashusho y’ibyo bakoraga.Ubwo yahise afata telefone ye nawe afata amashusho y’ibyo bakoraga byose nyuma ahita ahamagara polisi ya Pearl River.

Polisi yarahageze irebye muri iyo camera na telefone bari bafite, isangamo amashusho y’ibyo bakoze byose ihita ifata Padiri n’abo bagore bajya gufungwa bakekwaho icyaha cyo gukora amahano.

Umwe mu bajyana b’umuyobozi w’umujyi Madamu Kat Walsh yababajwe n’ibyo Clark yakoze byo gufata urusengero akarukoreramo ibyo bikorwa bigayitse.

Mu kiganiro yagiranye na televizion WWLTV yagize ati“Ikimbabaje ni ukubera iki yahisemo kubikorera hariya?.

Ndababaye ndetse twese abasengera hariya turababaye kubera iki babihakoreye hariya?”.

Biteganijwe ko Padiri Clark ndetse n’abo bagore babiri buri wese azahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itatu nibaramuka bahamwe n’icyaha cyo gukora amahano.

Melissa Cheng arakekwaho icyaha cyo kwiyandarika agakora amahano
Mindy Dixon nawe akekwaho icyaha cyo kwiyandarika agakora amahano aramutse agihamijwe azafungwa imyaka isaga itatu
Padiri Clark yahise ahagarikwa ku mirimo Nyuma y’umunsi umwe afashwe

Related posts

Amashusho y’umugabo yafashe ari gusambana na Mubyara we utujuje imyaka y’ubukure yateje ikibazo [AMAFOTO]

Chief Editor

Musanze:Umusore yafashwe amaze kwiba yambaye nk’umugore [Amafoto]

Chief Editor

Rubavu:Umuyobozi w’akarere yasezeranyije mugenzi we wa Rutsiro imbere y’amategeko[Amafoto]

Chief Editor

Leave a Comment