November 29, 2020
slider Ubutabera

Mutangana Jean Bosco wahoze ari imushinjacyaha mukuru yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda Mutangana Jean Bosco akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 28 Ukwakira 2020 nibwo Mutangana yatawe muri yombi.

Mutangana Jean Bosco wari Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda kuva kuwa 9 Ukuboza 2016,akaba yarasimbuwe na Havugiyaremye Aimable wari usanzwe ayobora Komisiyo y’u Rwanda Ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (Rwanda Law Reform Commission) mu Gushyingo 2019.

Nyuma yo kuva ku mwanya w’umushinjacyaha mukuru,yahise yinjira mu rugaga rw’abanyamategeko akaba ariho Kuri ubu yabarizwaga.

Related posts

Uburasirazuba:Dr. Nyirahabimana avuga ko kwibohora bisobanuye ibintu byinshi nyuma y’igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe na Perezida Kagame na RPA

Chief Editor

Ibiciro by’imisoro ku bibanza byashyizwe ahagaragara hakurikijwe aho ikibanza giherereye

Chief Editor

Abasirikare baregwa gufata abagore ku ngufu bamwe barekuwe abandi bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Chief Editor

Leave a Comment