November 23, 2020
Politiki slider

Isesengura:Uko uturere 7 turimo Nyanza na Ngoma twigaranzuye utundi mu kwesa imihigo ya 2019-2020

  • Hari uturere twakoranye imbaraga
  • Ubwoba bwo kweguzwa no kwegura mu byatumye abayobozi b’uturere bakora cyane 
  • Kwegura no kweguzwa ikiswe tour du Rwanda mu bayobozi b’uturere
  • Uko uturere twari twakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2017-2018
  • Uko uturere dukurikirana mu mihigo ya 2019-2020

Akarere ka Nyaruguru ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020 kagira amanota 84%, gakurikirwa n’aka Huye ndetse n’aka Rwamagana.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye uturere twakoze neza anenga n’utwazaga mu myanya y’imbere kuri ubu twaje mu myanya y’inyuma.

Perezida Kagame yashimangiye ko bibabaje kubona uturere twabaga utwa mbere ari two twaje inyuma asaba abayobozi kwisubiraho.

Yagize ati: “Uturere tutakoze neza, muri ako kanya uhita ubona ko hari ikibazo cy’ubuyobozi. Gukora neza, uturere twose uko ari 30 twose nta bwo twaba utwa mbere ariko n’ikinyurayo urakibona…”

Hari uturere twakoranye imbaraga

Nyaruguru yabaye iya mbere ifite amanota 84.09% mu gihe Rwamagana yari yabaye iya mbere mu mihigo iheruka ya 2017-2018 yari yagize 84.5%.

Rusizi yabaye iya nyuma n’amanota 50 muri iyi mihigo ya 2019-2020, yasimbuye akarere ka Nyanza kuri uwo mwanya.Icyo gihe Rusizi yari yabaye iya 23 n’amanota 64.5 naho Nyanza iba iya nyuma n’amanota 53 kuri ubu ni iya ya 5 n’amanota 77.95.

Mu mihigo ya 2017-2018,icyo gihe mu turere 15 twaje mu myanya ya nyuma, munsi y’amanota fatizo 68.8; umunani twari utwo mu Ntara y’Amajyepfo (ari natwo tuyigize twose), tune two mu Burengerazuba, kamwe ko mu Majyaruguru, kamwe ko mu Mujyi wa Kigali n’akandi ko mu Burasirazuba.
Kuri ubu hagaragaraye imbaraga zikomeye mu mikorere y’uturere mu kwesa imihigo kuko urebye usanga intara y’Amajyepfo yari ifite uturere umunani twaje mu myanya 15 ya nyuma,ubu uturere dutatu aritwo Ruhango,Nyamagabe na Muhanga nitwo twasigaye muri icyo gice cya nyuma.

Intara y’Iburasirazuba mu myanya 15 ya nyuma hajemo akarere kamwe nk’uko byagenze mu mihigo iheruka cyo kimwe n’umujyi wa Kigali.

Uturere twa Nyaruguru,Huye,Ngoma,Kamonyi,Nyanza,Nyamasheke na Gisagara twakoresheje imbaraga zikomeye kuko twabarizwaga mu turere 15 twanyuma none turi kubarizwa mu myanya 10 ya mbere.

Ubwoba bwo kweguzwa no kwegura mu mboni yatumye abayobozi b’uturere bakora cyane 

Dusubije amaso inyuma guhera mu mwaka wa 2017 ari nabwo imihigo y’uturere yari irimbanyije,hatangiye inkunduro yo kwegura no kweguzwa ku bayobozi b’uturere ahanini bagawa ku kudashobora kuzuza inshingano cyangwa gutanga umusaruro w’ibyo babaga bitezweho.

Inshingano z’umuyobozi wese ziba zirangajwe imbere no guteza imbere imibereho myiza y’umuturage n’ibindi.Iyo atabishoboye aribwiriza akegura kuko aba yananiwe,ubwo Yaba atakibwirije ngo yegure akeguzwa nta gisibya.

Ibi bishimangirwa n’ibyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase,yatanaje muri Nzeri 2019,aho yavuze ko kuba abayobozi batandukanye bari kwegura ku bwinshi nta gikuba cyacitse kuko biterwa n’imikorere mibi yabaranze ntibagere kubyo bemereye abaturage.

Icyo gihe kuri twitter yagize ati “Nta gikuba cyacitse! Ibi ni ibisanzwe mu gihugu nk’ u Rwanda cyimakaza imiyoborere myiza, ishingiye ku buyobozi n’ ubushobozi byegerejwe abaturage, irangwa na demokarasi kandi ishyira imbere inyungu z’ umuturage n’iterambere ry’igihugu.”

Kwegura no kweguzwa ikiswe tour du Rwanda mu bayobozi b’uturere

Dukomeje rero nyuma y’amatora y’abayobozi b’Uturere yabaye muri Gashyantare 2016, kugeza muri Gicurasi 2018, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, icyenda muri bo ntibari bakiri mu kazi kubera ko bamwe beguye abandi bakeguzwa.

Ku ikubitiro heguye uwahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, nyuma y‘amezi 16 yonyine yari ashize agiye muri izi nshingano kuko yashyikirije ibaruwa b’ubwegure bwe Perezida w’Inama Njyanama kuwa 20 Kamena 2017.

Uku kwegura kwakomereje i Rubavu maze nyuma y’amezi 18 Sinamenye Jérémie, atorewe kuyobora ako Karere, ku wa 29 Kanama 2017 atanga ibaruwa y’ubwegure bwe. Gusa mbere gato y’uko yegura, yabanje gutabwa muri yombi muri Nyakanga 2017 azira kubangamira ibikorwa byo kwiyamamaza by’Umukandida wahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu, mu matora yabaye muri Kanama 2017.

Mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 16 Ugushyingo 2017 nyuma y’amezi 21 atowe, uwahoze ari umuyobozi w’aka Karere Mugisha Philbert, yatawe muri yombi hamwe n’abandi bayobozi b’Akarere batanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo no gutanga amasoko mu buryo budakurikije amategeko.

Nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi, Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe yarateranye yirukana Mugisha muri Njyanama, bivuze ko yari akuwe no ku buyobozi bw’Akarere kuko umuyobozi wako agomba kuba ari Umujyanama.

Ibyo kwegura no kwirukanwa ntibyarangiriye aho, kuko hagati ya tariki 11 na 14 Gicurasi 2018, Akarere ka Nyabihu nta muyobozi n’umwe muri Nyobozi y’Akarere kari gafite, kuko bose bari barasezeye ku mirimo yabo mu bihe bitandukanye.

Muri Nyabihu hatangiye hegura uwari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Antoine Mugwiza, hakurikiraho Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Akarere, Ngabo James.

Uko kwegura muri ako Karere byashyizweho akadomo n’uwari umuyobozi wako, Uwanzwenuwe Théoneste n’uwari umwungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukansanga Clarisse (wahise atabwa muri yombi).

Nyuma y’iminsi ibiri gusa aba Nyabihu beguye, uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frédéric na we yahise atanga ibaruwa amenyesha ko yeguye, iki gihe yavuze ko ari ukubera impamvu ze bwite.

Uretse abayobozi mu turere, umwaka wa 2018 wasize kandi uwari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal yeguye ku mirimo ye nyuma y’iminsi 418 yari amaze kuri uyu mwanya.

Uku kwegura ku bwinshi no mu 2019 kwarakomeje, maze muri Nzeri abayobozi batatu b’Akarere ka Musanze barimo Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin, bareguzwa, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, we yanditse yegura.

Iyi nkundura yageze no mu Karere ka Ngororero kuko ba Visi Meya n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere, Rukazambuga Gilbert, baraye bandikiye Inama Njyanama y’Akarere amabaruwa asaba kwegura.

Si aha gusa kuko no mu Karere ka Karongi uku kwegura kwarahageze, maze uwari umuyobozi wako Ndayisaba François n’abamwungirije bombi, Bagwire Esperance ushinzwe Iterambere ry’ubukungu na Mukashema Drocella wari ushinzwe imibereho y’abaturage, na bo basaba Njyanama kwegura kubera icyo bise ‘impamvu bwite.’

Muri uyu mwaka kandi heguye uwari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, hegura uwari Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Habyarimana Jean Baptiste, n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Hanganimana Jean Paul.

Ibyo byose tumaze kubona,ntawashidikanya ko aribyo byatumye bamwe mu bayobozi b’uturere twaje mu myanya ya nyuma mu mihigo iheruka bakorana ingufu ngo barebe ko nabo baza mu myanya myiza hato batirukanwa ku mirimo.

Gusa hari uturere twadohotse bitewe n’uko twumvaga twaramaze gufata ikibanza ariko tukiyibagize ko utwo mu myanya ya nyuma turi guharanira kuza mu yambere ari nayo mpamvu nk’uturere twa Rwamagana,Kirehe,Bugesera, Nyagatare,Kayonza ndetse na Gatsibo bigaragara ko tutazamutse cyangwa ngo tumanuke cyane.

Uko uturere twari twakurikiranye mu kwesa imihigo ya 2017-2018

1.Rwamagana 84.5
2.Gasabo 82.5
3.Rulindo 82.5
4.Gakenke 80.3
5.Kicukiro 77.5
6.Gicumbi 76.3
7.Kayonza 74.9
8.Gatsibo 73.5
9.Rubavu 72.8
10.Rutsiro 72.4
11.Bugesera 72.1
12.Ngororero 71.9
13.Kirehe 71.5
14.Nyagatare 70.9
15.Musanze 70.2
16.Muhanga 68.4
17.Nyamasheke 67.1
18.Nyabihu 66.8
19.Huye 66
20.Nyarugenge 65.1
21.Karongi 64.8
22.Ngoma 64.7
23.Rusizi 64.5
24.Nyaruguru 64.1
25.Gisagara 63.1
26.Kamonyi 59.3
27.Burera 57.2
28.Nyamagabe 54.1
29.Ruhango 53.4
30.Nyanza 53

Uko uturere dukurikirana mu mihigo ya 2019-2020

1 Nyaruguru

2. Huye

3. Rwamagana

4. Gisagara

5. Nyanza

6. Nyamasheke

7. Ngoma

8. Kicukiro

9. Gasabo

10. Kirehe

11. Kayonza

12. Kamonyi

13. Nyagatare

14. Gicumbi

15. Bugesera

16. Gatsibo

17. Ruhango

18. Rubavu

19. Burera

20. Nyamagabe

21. Rutsiro

22. Nyarugenge

23. Rulindo

24. Ngororero

25. Muhanga

26. Gakenke

27. Musanze

28. Nyabihu

29. Karongi

30. Rusizi

Related posts

RAB itangaza ko abahinzi basaga ibihumbi 950 bamaze kwiyandikisha muri gahunda ya Nkunganire

Chief Editor

Ku mpamvu isa n’iya Rayon Sports,Patriots BBC nayo yasezeye gukina irushanwa ry’Intwari

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze kuri Twagiramungu uri gusiganwa n’imyaka ngo arashaka kuba Perezida

Chief Editor

Leave a Comment