November 23, 2020
slider Uburezi

Umuyobozi wa REB n’abandi babiri bakorana bahagaritswe mu kazi by’agateganyo

Abayobozi batatu bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi, REB barimo Dr. Ndayambaje Irenée bahagaritse by’agateganyo ku mirimo kubera kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rukuta rwa Twitter byatangaje ko abahagaritswe ari Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje Irenée; Umuyobozi Mukuru Wungirije muri REB, Tumusiime Angelique n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu muri REB, Ngoga James.

Hashize iminsi abarimu bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko ibijyanye no gushyira mu myanya abarimu birimo ibibazo. Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) nabyo giherutse kugaragaza ko ibi bibazo bitarakemuka mu gihe itangira ry’amashuri ryo ryaburaga iminsi micye.

Aba bayobozi bahagaritswe mu gihe hashihashize iminsi ibiri REB itangaje ko abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 barimo 66 bo mu mashuri abanza na 3077 bo mu mashuri yisumbuye. REB kandi yatangaje ko gushyira abarimu mu myanya ni urugendo rukomeje.

Related posts

U Bufaransa:Urukiko rwanzuye ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanira Arusha

Chief Editor

Perezida Kagame yemeye ubwegure bw’abanyamabanga ba Leta baherutse kwandika basaba kwegura

Chief Editor

Perezida Kagame yavuze uburyo Abanyarwanda bageze kure mu gukora ibyatuma batarwara Kanseri

Chief Editor

Leave a Comment