Uyu mukobwa utatangajwe Amazina ye kubera impamvu z’umutekano ariko yiswe M ufite imyaka 15 y’amavuko yiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza. Amakuru avuga ko Ndungutse yamucyuye mu rugo, bakaba bari bamaze amezi abiri babanye nk’umugore n’umugabo.

Nk’uko nyina wa M, Josephine Nyirangayabera ndetse n’abaturanyi babivuga, Ndungutse wari umaze icyo gihe cyose abana n’uwo mwana ngo baje gushwana aramukubita. Umwana yararakaye ahita ajya kumurega kuri RIB arafatwa.

Uyu mugabo Ndungutse afite undi mugore. Ngo yigeze kugirana agakungu na M mu mwaka ushize wa 2019. Bitangiye gusakuza ko yaba amusambanya, na nyina yagiye kumurega ku ishuri, M yahise ava mu rugo aragenda.

Nyina yaketse ko yagiye kwa se umubyara utuye mu Murenge wa Munini ariko andi makuru akamubwira ko akora akazi ko mu rugo mu mujyi wa Huye. M yagarutse mu kwezi kwa Nzeri 2020 ahita ajya kubana na Ndungutse mu rugo rwe nk’umugabo n’umugore.

Uyu mubyeyi w’uyu mwana, asa n’uwari waramukuyeho amaboko kuko amwita ikirumbo, ku buryo ngo yavuze ko M azasubira mu rugo nabishaka. Yagize ati: “Umwana se ntakubera ikirumbo akakunanira? N’ubundi yari ikirumbo.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho, Vianney Karegeya, yemereyea Bwiza dukesha iyi nkuru ko Ndungutse yafashwe.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, kuri telephone igendanwa, yemeje inkuru y’uwo mugabo Ndungutse James ko afunzwe, avuga ko afungiwe kuri sitasiyo ya Kibeho kuva kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2020. Akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Ingingo yi 133 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana (umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko) kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina ari byo;gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana,gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri bikurikira,uwo muntu aba akoze icyaha.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.