November 23, 2020
Ubutabera

Rubavu:Motari yagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry’uwari wahishe udupfunyika tw’urumogi mu mufuka w’ibitunguru

Umumotari ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu,yafashije polisi gufatana Manizabayo Oliva w’imyaka 28 udupfunyika ibihumbi 2 tw’urumogi yari yahishe mu mufuka w’ibitunguru.

Ku mugoroba wa tariki 05 Ugushyingo nibwo motari yatezwe na Manizabayo amubwira ko amutwara akamugeza mu Murenge wa Kanzenze nawo wo mu Karere ka Rubavu.

Umomatari avuga ko uyu mugenzi ubwo yazaga kumutega yari afite igikapu ariko ameze nk’aho adatuje asa n’umuntu ufite ubwoba.

Yagize ati  “Yambwiye ko ari kwihuta ashaka kugera ku muhanda hakiri kare kugira ngo afate imodoka ijya i Kigali, nuko ndamutwara. Tugeze mu nzira arampagarika agura umufuka w’ibitunguru, afata wa mufuka akuramo ibitunguru bike ashyiramo cya gikapu yari afite akirenzaho bya bitunguru, igikapu agishyira hagati y’ibyo bitunguru, ndushaho kumugirira amakenga.”

Umumotari akomeza avuga ko bageze i Kanzenze, aho Manizabayo yagombaga gufatira imodoka imujyana i Kigali hamaze kuba mu ma saa tatu z’ijoro. Manizabayo yahisemo gushaka icumbi (lodge) hafi aho kugira ngo azakomeze urugendo mu gitondo.

Hagati aho, umumotari, kubera ko yari yakomeje kugirira amakenga uwo mugore, yitegereje icyumba arayemo atanga amakuru.

Ati  “Wa mufuka we w’ibitunguru ntabwo yawujyanye mu cyumba yari agiye kuryamamo, ahubwo yawuvanze n’indi mifuka y’abandi bantu yari iri aho hanze. Kubera ko nari nzi icyumba arayemo n’aho yashyize umufuka we, nahise mpamagara Polisi nyiha amakuru.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko nyuma yo guhabwa amakuru n’uwo mumotari, abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU)  bagiyeyo bahita bafata Manizabayo muri iryo joro.

Yagize ati  “Aba bapolisi bagezeyo bamusangana udupfunyika ibihumbi 2 tw’urumogi muri wa mufuka w’ibitunguru bahita bamushyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi aho yagiye gukorerwa iperereza.”

CIP Karekezi yashimiye uyu mumotari ubutwari yagize bwo kudahishira ikibi akihutira gutanga amakuru.

Yagize ati “Uyu mumotari amakenga yagize afite ishingiro, duhora dukangurira abantu cyane cyane abakora umurimo wo gutwara abagenzi kujya babagirira amakenga kuko haba harimo abanyabyaha. Igihe ugize amakenga dukangurira abantu guhita batanga amakuru, bashobora kuyaha Polisi cyangwa izindi nzego zibegereye. Turongera gusaba buri muntu wese kugira umutima wo kudahishira abakora ibikorwa bibi byahungabanya umutekano  w’abaturarwanda cyangwa bidindiza iterambere ry’igihugu.”

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Related posts

Karongi:Yafatanwe udupfunyika tw’urumogi dusaga 2000 yari avanye i Rubavu

Chief Editor

Dr.Habumuremyi watawe muri yombi yandikiwe amabaruwa abiri ntiyubahiriza ibiyakubiyemo birimo imyenda isaga miliyali n’igice

Chief Editor

Ntaganzwa Ladislas yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside

Chief Editor

Leave a Comment