December 1, 2020
Ubutabera

Rubavu:Mu modoka itwara abagenzi hafatiwemo ibuye ry’agaciro ripima ibiro 250

Mu mpera z’Icyumweru gishize, kuwa Gatandatu tariki ya 07 Ugushyingo nibwo uyu mushoferi yafashwe.

Ubusanzwe ibuye rya Taurmaline ni ibuye ry’agaciro rigizwe n’uruhurirane rw’ibinyabutabire birimo Aluminum, Magnesium, Sodium, Lithium na Potassium.

Iri umuntu aribwirwa n’uko Rigira amabara atandukanye bitewe n’ubutaka ryiremeyemo rikunze kuboneka Gusa rigakunda kuboneka cyane mu ibara ry’umukara.Iri buye riboneka muri Afurika mu bihugu nka Nigeria, Mozambique, Zambia, Namibia na Madagascar.

Tourmaline iboneka mu mabara atandukanye ariko iboneka cya mu ibara ry’umukara

Imbarutso y’ifatwa ry’uriya mushoferi ni ku makuru abaturage bahaye Polisi y’u Rwanda.

Uriya mushoferi yari kumwe n’undi mugore bikekwa ko ari we nyiri amabuye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko iyi modoka yafashwe ahagana saa tanu z’ijoro ubwo yavaga mu Murenge wa Cyanzarwe yerekeza mu mu Mujyi wa Gisenyi.

Ati:  “Ayo mabuye yinjijwe mu Rwanda mu buryo bwa magendu anyujijwe mu nzira zitemewe avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abikwa mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu wa Kanembwe, akagari ka Busigari mu Murenge wa Cyanzarwe. Bikekwa ko nyiri aya mabuye yitwikiriye ijoro azana n’iyi modoka isanzwe itwara abagenzi aza gupakira ayo mabuye,  nibwo abaturage bahitaga babimenyesha Polisi, iyo modoka ikaza gufatwa.”

CIP Karekezi avuga ko nyuma y’uko iyo modoka ifashwe, ukekwaho kuba nyiri amabuye  yavuze ko ayo mabuye ari ibilo 150 nyamara babipimye basanga ari ibiro 250.

We n’uwo bafatanwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo bakorweho iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yakanguriye abacyishora mu bucuruzi nk’ubu butemewe n’amategeko kubicikaho kuko nta kindi bibagezaho uretse igihombo.

Itegeko rigena ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo kuwa 13/08/2018, mu ngingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucukuza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Related posts

Kigali:Abantu 28 batawe muri yombi bazira guhindura ingo zabo utubare tw’inzoga

Chief Editor

Rwamagana:Umugabo yakubise mudugudu umugeri wo munda amumenaho n’inzoga

Chief Editor

Yibye ibikoresho mu musigiti i Rwamagana afatirwa mu karere ka Gatsibo

Chief Editor

Leave a Comment