November 28, 2020
Imikino

AMAFOTO: Amavubi anganyije na Cap Vert 0-0

*Amavubi barakina ari 10 kuko Ali Niyonzima yeretswe ikarita itukura

Umutoza atangiye igice cya kabiri asimbuza Kagere Meddie, ashyiramo Muhire Kevin.

Ku munota wa 49’ Muhire Kevin winjiye asimbura agerageje uburyo bukomeye, ashota umupira unyura hejuru gato y’izamu.

Amavubi bakinnye iminota irenga 65 ari abakinnyi 10 kuko Ali Niyonzima yabonye ikarita ku munota wa 29

Ku munota wa 53’ Sugira Erneste yinjiye mu kibuga asimbuye Jacques Tuyisenge.

Ku munota wa 70’ Umutoza w’Amavubi akoze izindi mpinduka, Nshuti Domique Savio asimbuye Kapiteni Niyonzima Haruna.

Iminota 90’ yarangiye ni 0-0, Abakinnyi b’Amavubi bayikinnye neza nyuma y’impinduka umutoza yakoze.

Umusifuzi yongeyeho iminota ibiri.

Amavubi na Cape Verde umukino urangiye ari 0-0. U Rwanda rugumye ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya F rufite amanota 2.

Cameroon ifite amanota 10, Cap Vert iri ku mwanya wa kabiri n’amanota ane inganya na Mozambique na yo ifite 4.

Ikizere cy’uko Amavubi yajya muri CAN kirayoyotse.

Amavubi barakina ari 10 nyuma yo kubona ikarita itukura

 

*Abanyamakuru bazanye ingoma ngo bereke Amavubi ko bayari inyuma

Umutoza w‘Amavubi’, Mashami Vincent n’abasore be bafite akazi katoroshye ko gutsinda uyu mukino, Amavubi atangiye nabi ku munota wa 29 umukinnyi Ali Niyonzima yeretswe ikarita itukura.

Kagere Meddie uri mu basatira izamu ku ruhande rw’Amavubi

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga. Nta mpinduka umutoza yakoze kuri 11 babanjemo ku wa Kane ushize ubwo u Rwanda rwari rwasuye Cap Vert.

Umunyezamu:  Kwizera Olivier

Ba Myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul

Abakina Hagati: Niyonzima Ally (uyu yasohotse mu kibuga), Mukunzi Yannick na Bizimana Djihad

Ba rutahizamu: Niyonzima Haruna (c), Meddie Kagere na Tuyisenge Jacques.

Umutoza Pedro Brito Bubista wa Cap-Vert yitabaje abakinnyi bakomeye: Vovinha, Stopila, Steven Fortes, Ponck, Steve Furtado, Nuno Borges, Jamiro Monteiro, Ryan Mendes (C), Lisandro Semedo, Willis Furtado na Julio Tavares.

Ba Kapiteni basuhuzanya mbere gato umukino ugiye gutangira

 

Igice cya mbere

Ku munota wa 3’ Kapiteni wa Cap Vert aguye mu rubuga rw’amahina umusifuzi avuga ko nta penaliti irimo. Amakipe yombi arahererekanya umupira neza ariko nta buryo bukomeye buraboneka bwavamo igitego.

Ku munota wa 20’ ikipe y’u Rwanda ‘Amavubi’ yabonye uburyo bumwe imbere y’izamu ku mupira Jacques Tuyisenge yateye, ariko umusifuzi avuga ko umupira yawuteye yararariye.

Cap Vert imaze kubona uburyo butatu bwashoboraga kuvamo igite ariko Umunyezamu, Kwizera Olivier imipira akayikuramo.

Umutoza wa Cap Vert ari kugaragaza kutishimira imisifurire avuga ko bamwimye penaliti 2. Harimo umupira Rwatubyaye Abdul yagaruje ukuboko ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga umupira wari wabanje kurenga.

Ku munota wa 29’ umukinnyi ukina hagati ku ruhande rw’Amavubi, Ally Niyonzima yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma y’ikosa rya kabiri yari akoze bamuha ikarita y’umutuku.

Igice cya mbere cyirangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Amavubi yakoze amakosa menshi mu gice cya mbere aho abakinnyi beretswe amakarita atatu y’umuhondo ndetse n’ikarita 2 z’umuhondo zavuyemo itukura ku mukinnyi ukina hagati Ally Niyonzima.

Related posts

Michael Sarpong na Rayon Sports basezeranyeho neza mu kivandimwe impande zombi ziranyurwa

Chief Editor

Rutahizamu Michael Sarpong yirukanwe muri Rayon Sports

Chief Editor

Perezida Kagame yashimiye bikomeye Ujili Masai uhora atekereza kuri Basketball y’u Rwanda

Chief Editor

Leave a Comment