Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Kuri uyu wa gatanu tariki 21 Ukwakira 2022 mu karere ka Gasabo umurenge wa Kinyinya akagali ka Mulama mu mudugudu wa Binunga, Nibwo Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) kizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe konsa ku rwego rw’igihugu.
Uyu munsi mpuzamahanga ku rwego rw’igihugu wizihirijwe ku Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya, aho abayobozi bo mu ishami ry’ubuzima ariko ryita ku bana baturutse mu bigo bitandukanye by’umwihariko mu bigo Nderabuzima, abajyanama bakorera mu bigo nderebuzima n’ababyeyi b’abagore bafite abana ndetse n’abagabo baje babaherekeje batanze ibitekerezo bigira inama umubyeyi uko yakonsa umwana mu gihe bari kumwe ndetse n’igihe batari kumwe.
Mu biganiro byahatangiwe, byagarukaga ku mbogamizi abana bakunda guhura nazo mu gihe cyo konswa kuko bikunze kugaragara ko hari abana batitabwaho igihe ababyeyi babo badahari.
Umuforomo akaba n’umubyaza mu Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya Nyirabititaweho Beathe yagaragaje uburyo butandukanye umubyeyi yakonsamo umwana yaba igihe atari kumwe nawe ndetse n’igihe bari kumwe.
Yasobanuriye ababyeyi bonsa abana ko bagomba konsa umwana ku isaha ya mbere akivuka kuko bibafasha gukura neza ndetse ko bagomba konsa abana babareba, babasekera ariko batabakubaganya.
Uyu muforomo kandi yasobanuriye ababyeyi uko bakwitwara mu gihe bafite akazi gashobora gutuma batamarana n’abana babo igihe kinini yavuze ko ari ingenzi gukama amashereka akabikwa neza ahabugenewe kandi hasa neza dore ko amashereka ashobora kumara igihe kiri hagati y’amasaha atandatu n’umunani nyuma yo gukamwa ndetse akaba yamara amasaha makumyabiri n’ane muri firigo ku buryo yaba agifite ubuziranenge.
Yagize ati” Ababyeyi muhaguruke mwite ku nshingano zanyu zo kwita ku bana mwabyaye( impinja), Mu biteho kuko aribo ahazaza hacu. Ubu biroroshye konsa umwana mutari kumwe bitewe n’uko mwamukamira mukayasigira umurera ariko mugacungana nuko ayahabwa agifite ubuziranenge wenda amaze igihe kiri hagati y’amasaha atandatu n’umunani abitswe ahabugenewe'”.
Akomeza agira ati” Namwe mwirirwana n’abana igihe cyose murasabwa gukurikirana neza umwana akonkera ku gihe, mu isaha ya mbere akonka umuhondo kubera ko ufasha gukura umwana mu nda y’umwana ndetse ukamubera urukino rumurinda kurwaragurika”.
Amashereka atanga intungamubiri n’amazi umwana akenera mu gihe cy’amezi atandatu bityo bigatuma birinda umwana kurwara indwara nyinshi, nk’impiswi n’indwara zifata imyanya y’ubuhumekero. ikindi kandi nuko kuvangira umwana bishobora kumutera uburwayi butandukanye nk’umusonga n’indwara zituruka ku mirire mibi.
Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy”igihugu Gishinzwe imikurire no Kurengera Umwana, MUNYEMANA Gilbert yagiriye inama ababyeyi batita ku bana babo bari mu gihe cyo konswa anavuga ko iki kigo intego nyamukuru yacyo ari ukwita no kurengera ubuzima bw’umwana.
Agira ati” Mubyukuri dukwiye kumenya ko umwana atakura neza igihe atonkerezwa ku gihe, nkatwe NCDA dukora ibishoboka byose kugirango umwana agire ubuzima bwiza bw’igihe kirambye, Dukorana n’ibigo nderabuzima, abajyanama bakorera ku bigo nderabuzima no mu midugudu babarizwamo ikindi kandi n’uko dutanga ubujyanama ku barebwa n’inshingano zo kurengera ubuzima bw’umwana”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita Kubana mu Rwanda, UNICEF nabo bagaragaje impungenge zigaragara iyo umwana atitaweho mu gihe gikwiye cyane cyane mu mezi atandatu akivuka nkuko byagarutsweho n’umukozi w’iri shami Ryita ku Bana ry’Umuryango w’Abibumbye rikorera mu Rwanda Josephine Kayumba.
Ati” Natwe ubwacu nka UNICEF ntidusinziriye kubera ko umwana ariwe ahazaza, niwe wakugoboka mu gihe unaniwe. Bityo rero duhaguruke twite ku buzima bw’umwana hato na hato atazarwara indwara zimugwingiza”.