Ni isezerano Perezida Felix Tshisekedi yari yarahaye itorero rya ‘Papa’ Simon Kimbangu watangije idini ry’umwihariko wa DR Congo ku itariki nk’iyi mu 1921.
Iteka rya perezida wa DR Congo ryasohotse kuwa kane w’icyumweru gishize ryatangaje iminsi (10) y’ikiruhuko.
Uretse intwari ebyiri z’igihugu; Laurent-Désiré Kabila na Patrice Lumumba zashyiriweho iminsi y’ikiruhuko, tariki 16 na 17 Mutarama(1), kuva ubu hemejwe n’undi mushya.
Tariki 06 Mata, umunsi wo kuzirikana ibyaharaniwe na Simon Kimbangu no guha ishingiro ibya Africa, uyu abamwemera bamwita ‘Intumwa yihariye’ ya Yezu/Yesu.
Idini ryashinzwe na Kimbangu ku itariki nk’iyi mu 1921 rifite ikicaro gikuru i Nkamba – abayoboke baryo bita Yeruzalemu Nshya – mu ntara ya Kongo-Central. Miliyoni hafi 10 z’abanyecongo ni abayoboke baryo.
Ni rimwe mu madini manini yigenga yashingiwe muri Africa, rishamikiye kubukristu, ryigisha imigenzo izira amakemwa, rikamagana ikoreshwa ry’ingufu, gushaka abagore benshi, amarozi, inzoga n’itabi n’ibindi.
Simon Kimbangu yari muntu ki?
Yavukiye aho i Nkamba mu 1887, kuva mu mwaka wa 1920 yavugaga ko yabonekewe na Yezu akamuha ubutumwa bwo gukiza indwara.
Ku itariki nk’iyi mu 1921 yashinze idini rimushingiyeho nyuma ryaje kwitwa ‘Kimbanguisme’, ariko nyuma y’amezi atanu gusa ahita atabwa muri yombi, kubera kwigisha ko Abanyecongo b’abirabura aribo bagomba gutegeka igihugu cyabo, aho kuba abakoloni b’Ababiligi.
Ibyo byarakaje abakoloni, Simon Kimbangu yahamijwe icyaha cyo guhungabanya umutekano n’ituze rusange akatirwa urwo gupfa, ariko Umwami Albert w’Ababiligi – wari ufite Congo nk’igihugu cye bwite – icyo gihano agihindura gufungwa burundu.
Kimbangu yamaze muri gereza y’i Lubumbashi imyaka iruta iyo Nelson Mandela yamaze afunze, ndetse we anayipfiramo tariki 12 Ukwakira(10) 1951 nyuma y’imyaka 30 afunze.
Nyuma y’ubwingenge bwa Congo yakomeje gufatwa nk’umwe mu babuharaniye na mbere ya Patrice Lumumba cyangwa Joseph Kasa-Vubu, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.
Urusengero rutagatifu rw’aba-Kimbanguiste i Nkamba ahitwa kandi Yeruzalemu Nshya mu ntara ya Kongo-Central
Idini rye ryaje kwemerwa n’Inama y’amadini ku isi (World Council of Churches) mu 1969, abayoboke ba Kimbanguisme biganje mu gice cyo hagati muri DR Congo no muri bimwe mu bihugu bya Africa n’i Burayi aho bamwe mu banyecongo bemera Kimbangu bimukiye.
Simon Kimbangu yashyinguwe i Nkamba.
Ubwo yapfaga umwe mu buzukuru be yari yavutse, nk’uko umunyamakuru wa BBC wasuye iri dini myaka ishize abivuga. Abamwemera bavuga ko uyu mwuzukuru wari uvutse ari Kimbangu wari ugarutse (reincarnation).
Mu gihe bawe mu bandi bakristu basa n’abatazi neza Umwuka Wera icyo ari cyo, kuba ‘Kimbanguistes’ birasobanutse, uyu mwuzukuru we witwa Simon Kiangani Kimbangu ubwe niwe Mwuka Wera, nk’uko umunyamakuru William Edmundson wasuye ikicaro cy’iri dini i Nkamba abivuga.
Guhera mu 1987 idini ryabo ryitwa « Église de Jésus Christ sur la Terre par son envoyé spécial Simon Kimbangu » (EJCSK), kuva mu 2001 rikuriwe na Simon Kiangani Kimbangu, ari nawe Perezida Tshisekedi yahaye isezerano ryo kugira uyu munsi ikiruhuko mu gihugu.