Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2025 ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo RDC, hatangiye kunyuzwa Abanyarwanda bari barafashwe bugwate na FDLR umutwe w’Inyeshyambaga wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni igikorwa cyabaye mu masaha ya mu gitondo aho abagera kuri 360 ari bo bambutse ku ikubitiro gusa abarenga 2 000 akaba ari bo biteganyijwe ko bazatahuka.
Mu batahutse harimo; abagore, abagabo, abasore ndetse n’abana.
Babanzaga kubasaka bakambuka hanyuma bagashyirwa mu modoka zigomba kubajyana aho bakirirwa i Kijote mu Karere ka Rubavu aho bari gutaha binyuze mu bufatanye bwa CHR yo mu Rwanda n’iyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye Imvaho Nshya ko hamaze kwakirwa Abanyarwanda 360 ndetse n’abasigaye bakazakirwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA n’izindi nzego za Leta.
Yagize ati: “Ni Abanyarwanda bari gutaha ntabwo ari impunzi, ubu hamaze gutaha 360 ariko ni bo bari bategerejwe uyu munsi, hasigayeyo abandi barenga 2 000 ntabwo bajya mu nkambi ahubwo barategurirwa gutaha iwabo babanje kunyura mu kigo cya Kijote kugira ngo bategurwe bahabwe n’inkunga ibinjiza mu miryango yabo.”
Mulindwa yavuze kandi ko Abanyarwanda bafite uburenganzira ku Gihugu cyabo, bityo ko uwaba ashaka gutaha wese, ahawe uburenganzira, cyane ko ngo niyo yaba atazi inkomoko ye afashwa gushaka abo baba bafitanye isano ndetse bagafashwa.
Yagize ati: “Igihe umuntu aziko ari Umunyarwanda araza tukamwakira agatanga amakuru kuko Umunyarwanda yemerewe gutura aho ari ho hose mu Gihugu, kuvuga ngo ntabwo azi iwabo nta cyo bivuze. Ikibaho ni ugufatanya n’inzego gushaka amakuru kuko iwabo aba ari mu Rwanda kandi iyo yahageze aba yemerewe gutura aho yahisemo.”
Bamwe mu bari gutaha bavuga ko bari barahumwe amaso n’inyigisho za FDLR zababwiraga ko batashye bagirirwa nabi bigatuma badataha iwabo.
Kugeza ubu ntabwo hari hamenyekana igihe ikindi cyiciro cyambukira gusa Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye Imvaho Nshya ko bizagenda bimenyekana.


