Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abasenateri banenze imikorere ya WASAC
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Abasenateri banenze imikorere ya WASAC

igire
igire Yanditswe July 25, 2023
Share
SHARE

Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’Imari n’Ubukungu muri Sena y’u Rwanda bari kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura WASAC ku byakorwa kugira ngo uruhuri rw’ibibazo biri muri WASAC bikemuke.

Bimwe mu bibazo by’amazi aba Basenateri bagejeje kuri WASAC muri ibi biganiro, harimo icy’ibikorwa remezo byatwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda ariko bitageza amazi meza ku baturage aho bimwe muri ibyo byamaze no kwangirika.

Bagaragaje kandi ko hirya no hino mu gihugu hari abaturage bashobora kumara amezi arenze ane batabona amazi ku buryo bituma bamwe bajya kuvoma mu bishanga. Hari kandi ikibazo cy’amazi ameneka adakoreshejwe bitewe n’ibikoresho bishaje n’ibindi.

Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Umuhumuza Giselle yasobanuye ko iki kigo cyugarijwe nacyo n’ibibazo birimo ibikoresho bishaje ndetse n’ikindi cy’uko umubare w’abashaka amazi ari benshi ku buryo amazi igihugu gitunganya ku rugero rwo gukoreshwa akiri make. Ibi ngo bituma rimwe na rimwe habaho gusaranganya amazi ku buryo bamwe bayabura mu gihe runaka kugira ngo n’abandi bayabone.

Muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2022 yakorewe WASAC, igaragaza ko inganda zitunganya amazi zikora ku kigero kiri hasi cyane y’ubushobozi zifite aho mu nganda 25, inganda 11 zikora ku kigero kiri munsi ya 75% by’ubushobozi bwazo.

Muri iyi Raporo kandi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko WASAC, kuri Metero Kibe zisaga miliyoni 68 z’amazi yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, WASAC yagurishije gusa Metero Kibe zisaga Miliyoni 37 bingana na 55% gusa by’amazi yakagurishijwe. Ibi

bivuze ko Metero Kibe zisaga miliyoni 30 (45%) zitagurishijwe. Ibyo byatumye WASAC ihomba agaera kuri miliyari 9.9Frw.

WASAC ivuga ko intandaro y’uku kwiyongera kw’ibihombo guterwa n’imiyoboro ishaje itagira uburyo bwo kumenya ahari amatiyo yatobotse no kugira mubazi zishaje cyangwa zibara nabi.

Kubera ibi bibazo byose byugarije WASAC, Abasenateri bagize Komisiyo y’iterambere ry’imari n’ubukungu bavuga ko bizakoma mu nkokora gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi ya NST1 ku ngingo yo gukwirakwiza amazi meza mu baturage

Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC Umuhumuza Giselle yasobanuye ko iki kigo cyugarijwe nacyo n’ibibazo birimo ibikoresho bishaje ndetse n’ikindi cy’uko umubare w’abashaka amazi ari benshi ku buryo amazi igihugu gitunganya ku rugero rwo gukoreshwa akiri make.

You Might Also Like

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze

Ingengo y’imari ya 2025/2026 iziyongeraho miliyari 1 216,1Frw igere kuri miliyari 7 032,5 Frw

Umusaruro w’inganda wazamutseho 5% muri Werurwe 2025

U Rwanda mu nzira yo gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peretoli litiro miliyoni 334

U Rwanda na PSG byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028

igire July 25, 2023 July 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?