Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye Ishuri rya RICA
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yasuye Ishuri rya RICA

igire
igire Yanditswe April 6, 2024
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yasuye Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi butangiza Ibidukikije (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA) riri mu Karere ka Bugesera.

Abiy Ahmed Ali n’umugore we Zinash Tayachew bitabiriye ibikorwa byo #Kwibuka30 bageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Mata 2024. Bakiriwe n’itsinda ry’abayobozi bo mu Rwanda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

Bakigera mu Rwanda bahise bajya gusura Ishuri rya RICA, ritanga amasomo agezweho mu bijyanye n’ubuhinzi. Rifite inshingano zo kwigisha urubyiruko rwitezweho gutanga impinduka mu buhinzi bw’u Rwanda.

RICA ni ishuri ry’icyitegererezo mu kwigisha ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi n’ubworozi ryashinzwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Howard G. Foundation.

Iri shuri riherereye mu Mudugudu wa Gaharwa, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera. Ryatangiye amasomo mu 2019, aho kuri ubu abanyeshuri ba mbere bagera kuri 76 bayirangijemo mu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wungirije wa RICA, Magnifique Ndambe Nzaramba, yabwiye RBA ko Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, bamweretse ibyo abanyeshuri biga, ubworozi bw’inka n’inkoko bakora n’ibindi

Ati “Twamweretse aho dukorera ibiryo by’amatungo, uburyo tubikora ndetse abanyeshuri barabikora.’’

“Yabishimye ku kigero cyiza kuko yabonye ko ubumenyi dutanga nka kaminuza butandukanye n’ibyo ahandi ubona. Ahandi ubona abanyeshuri bicara mu ishuri, bakigishwa. Si henshi usanga abanyeshuri bigishwa by’ubumenyi ngiro.’’

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yashimye uko abiga muri RICA bigishwa kujyanisha amasomo bahabwa mu ishuri no kwihangira imirimo.

 

 

You Might Also Like

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

igire April 6, 2024 April 6, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Imenyerazamwuga niyo nkingi y’umurimo unoze
Ubukungu

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?