Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Abanyarwanda bahisemo amakipe azabahoza amarira nyuma y’isezererwa rya APR BBC muri BAL
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imyidagaduro

Abanyarwanda bahisemo amakipe azabahoza amarira nyuma y’isezererwa rya APR BBC muri BAL

igire
igire Yanditswe May 24, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo Fall, yatangaje ko Abanyarwanda bamaze guhitamo andi makipe bazashyigikira, nyuma y’aho APR BBC, isezerewe idakinnye imikino ya nyuma y’iri rushanwa.

Iyi mikino iteganyijwe gutangira ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024,muri BK Arena.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane, abategura BAL basobanuye aho imyiteguro igeze ndetse no gutangiza imikino ya nyuma y’iri rushanwa rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya kane.

Ni ikiganiro cyitabiriwe n’abarimo Amadou Gallo Fall uyobora BAL, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Umuyobozi wa FIBA Africa, Anibal Manave ndete n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Niyonkuru Zephanie.

Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, yatangaje ko imyiteguro yarangiye, amakipe yose azakina irushanwa ahari kandi yiteguye guhiganwa.

Abanyamakuru bamubajije niba nta mpugenge nk’ubuyobozi bwa BAL bufite ku bijyanye n’ubwitabire cyane ko bwa mbere mu mateka muri iyi mikino nta kipe yo mu Rwanda izaba irimo.

Amadou Gallo Fall yatangaje ko ntampugenge bafite ahubwo Abanyarwanda bamaze guhitamo andi makipe bazashyigikira.

Ni ku nshuro ya kane yikurikiranya u Rwanda rugiye kwakira imikino ya nyuma ya BAL, aho bitandukanye n’imyaka itatu ishize hazabanza gukinwa imikino yo kumenya uko amakipe azakurikirana bityo habone gukorwa tombora y’uko azahura muri ¼ (Seeding games).

Umukino ufungura uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 24 Gicurasi 2024, ukazahuza Al Ahly (Libya) na Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo) saa 17:00, uzakurikirwa ni uwa Al Ahly (Egypt) na FUS de Rabat (Maroc) uteganyijwe saa Mbiri z’Ijoro.

 

 

You Might Also Like

Miss Muheto yasabiwe gufungwa umwaka 1 n’amezi umunani

Perezida Kagame yitabiriye igitaramo Inkuru ya 30 cy’Itorero Inyamibwa AERG-[AMAFOTO]

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori byo kumurika imideli muri Kigali Triennial 2024

Miss Nishimwe Naomi yemeje igihe cy’ubukwe bwe

Yvonne Kabarokore Azahagararira u Rwanda Muri Miss Planet International

igire May 24, 2024 May 24, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?