Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: #FIBAWWC 2026: U Rwanda rwatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi (Amafoto)
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Imikino

#FIBAWWC 2026: U Rwanda rwatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cy’Isi (Amafoto)

igire
igire Yanditswe August 20, 2024
Share
SHARE

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda rwatsinze Lebanon amanota 80-62 mu mukino wa mbere mu y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Basketball y’Abagore kizaba mu 2026.

Uyu mukino wabereye muri BK Arena, ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 19 Kanama 2024.

Wakurikiye ibirori byo gufungura ku mugaragaro FIBA Women’s Basketball World Cup 2026 Pre-Qualifying Tournament, iri kubera i Kigali-Rwanda ku wa 19-25 Kanama 2024.

Ababikurikiye basusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari na Ishami Talent binyuze mu mbyino n’indirimbo gakondo ndetse n’izigezweho bigendanye n’imico itandukanye y’ibihugu byitabiriye iri rushanwa.

Iyi mikino yitabiriwe n’ibihugu umunani bigabanyije mu matsinda abiri, arimo irya C na D, ari kwishakamo itike y’Igihugu kimwe kizajya mu Gikombe cy’Isi.

U Rwanda ruri mu rugo, rwisanze mu Itsinda D hamwe na Lebanon, Argentine n’u Bwongereza.

Mu mukino warwo wa mbere, u Rwanda rwatsinze Lebanon amanota 80-62, mu mukino warebwe n’abafana 5.083.

Ni umukino warworoheye kuko mu duce twose rwagendaga imbere, ruyoboye. Agace ka mbere rwagatsinze ku manota 24-17 ya Lebanon, aka kabiri [21-19], aka gatatu [20-12] mu gihe aka kane karangiye rufite amanota 15 kuri 14 ya Lebanon.

Muri uyu mukino, Bella Murekatete w’u Rwanda ni we watsinze amanota menshi [24] mu gihe Amar Mansour wa Lebanon yinjije amanota 18.

 

Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard, wafunguye ku mugaragaro iyi mikino, ibereye bwa mbere muri Afurika, yavuze ko bishimishije kuyakirira mu Rwanda, anashimangira ko Guverinoma y’u Rwanda yanyuzwe n’icyizere yagiriwe na FIBA.

Yatanze icyizere ko abitabiriye iyi mikino bazakirwa neza mu gihe bazamara mu Rwanda. Ati “Iki gikorwa gifite agaciro gakomeye mu Rwanda kandi twijeje ko buri kipe, abafana n’abandi bazagira irushanwa ryiza muri Kigali.’’

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, saa 20:00, rukina na Argentina.

Biteganyijwe ko amakipe abiri muri buri tsinda azakatisha itike ya ½, mbere yo kwishakamo igihugu kimwe kizabona itike y’imikino y’Igikombe cy’Isi kizabera mu Mujyi wa Berlin mu Budage ku wa 4-13 Nzeri 2026.

 

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yanenze abikoreza u Rwanda inshingano zitubahirizwa muri RDC

Perezida KAGAME yashyizeho umuyobozi wa RDB

MINEDUC yasubukuye gahunda yo gusura abanyeshuri yasubitswe kubera Marburg

U Rwanda rwatsinze Argentine mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi warebwe na Perezida Kagame (Amafoto)

Nkibisanzwe :Abanyakenya bihariye imyanya ya mbere muri ‘Kigali International Peace Marathon 2024 (Amafoto)

igire August 20, 2024 August 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?