Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Amb Rugira na Cyitatire binjiye muri Sena
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Amb Rugira na Cyitatire binjiye muri Sena

igire
igire Yanditswe September 17, 2024
Share
SHARE

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje iby’agateganyo byavuye mu matora y’Abasenateri 12 batorwa n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’Igihugu mu Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Ni amatora yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, abera hirya no hino mu Ntara n’Umujyi wa Kigali. Abari biyamamaje bose hamwe ni 28.

Mu basenateri 12, babiri gusa niba bashya ari bo Amandin Rugira wabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu bitandukanye nk’u Bubiligi na Zambia ndetse na Cyitatire Sosthène wari usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa Sena y’u Rwanda

Abahagarariye Intara y’Amajyaruguru batowe ni Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.

Intara y’Amajyapfo ihagarariwe na Umuhire Adrie wagize amajwi 70,42%, Uwera Pélagie n’amajwi 62.91% na Cyitatire Sosthène wagize 61,74%.

Iburasirazuba hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvera wagize 76,40%.

Mu Burengerazuba hatowe Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose 74,67%, Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.

Mu Mujyi wa Kigali hatowe Nyirasafari Espérance wari usanzwe ari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda wagize amajwi 55,26%

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Nzeri 2024, amatora y’Abasenateri arakomeza hatorwa babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.

 

You Might Also Like

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

Amb. Bizimana yashyikirije Perezida wa Senegal impampuro zo guhagararira u Rwanda

Ibyo wamenya kuri Papa Leon XIV, Umusimbura mushya wa Petero intumwa

Perezida Kagame uri i Paris yakiriwe na Macron w’u Bufaransa

Umunsi wageze, gutora Papa mushya bigiye gutangira

igire September 17, 2024 September 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?