Ibura ry’umuriro rishobora gufatwa nk’ikintu gisanzwe kuko hari impamvu nyinshi za tekiniki zishobora gutera iki kibazo, gusa bamwe mu batuye mu Mujyi wa Muhanga binubira ibura ry’umuriro rya hato na hato kuko ngo bibangamira imibereho yabo isanzwe.
Muri iyi minsi ya vuba, biragoye ko umunsi warangira hatabaye ibura ry’Umuriro mu Mujyi wa Muhanga.
Uretse ko kuba muri iki gitondo icyo kibazo cyabaye, urundi rugero rwa vuba ni urwo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho umuriro wabuze kuva Saa 9:00 za mu gitondo kugeza hafi izindi Saa 9:00 z’umugoroba.
Bamwe mu bakoresha umuriro cyane bavuga ko iri genda ry’umuriro bya hato na hato rigira ingaruka ku bikorwa byabo ku buryo bishobora kubashyira no mu bihombo.
Sr. Uwitonze Donatha ushinzwe gucunga umutungo wa Hoteli ya LUCERNA KABGAYI agaragaza ko iyo umuriro ugiye bahura n’ibibazo bikomeye kuko umuriro uri mu by’ibanze hoteli ikenera.
Ati “Iyo umuriro wagiye duhura n’ibibazo bikomeye cyane kuko umuriro ari icyangombwa nkenerwa muri Hoteli, by’umwihariko mu buryo bwo ku murikira, ibikoresho bya muzika, ibikonjesha, amamashini n’ibindi.”
Uretse kuba ibi bikoresho bikenera umuriro mwinshi, ngo hari n’ibyangirika kubera iryo genda rya hato na hato ry’umuriro.
Sr. Uwitonze yakomeje agira ati “Tugira ibikoresho byinshi bikenera umuriro ku buryo ibura ryawo ryangiza bimwe muri byo mu gihe gito.”
Yongeyeho ati “Iyo umuriro ukomeza ugenda genda buri kanya byangiza insinga n’ihuzanzira ‘network’ rigahura n’ibibazo bitandukanye ku buryo nk’uwari uri gukoresha indangururamajwi ishobora gutangira kutavuga neza, uwari mu nama yavaho akabangamirwa n’ibindi.”
Uretse iyangirika ry’ibikoresho binyuranye, ngo bibashyira no mu gihombo gituruka ku gucana imashini itanga umuriro ‘Generator’ igihe kirekire.
Yifashishije urugero rwo ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024 ubwo umuriro wamaraha hafi amasaha 12 udahari, ngo kuri LUCERNA bakoresheje litiro 100 za mazutu zatwaye ibihumbi 167,500Frw.
Ku bijyanye na mazutu ikoreshwa iyo umuriro wabuze, umwe mu bakozi bashinzwe ibijyanye n’amashanyarazi muri Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) avuga ko iyo ibikorwa byose by’ikigo biri gukora bakoresha nibura litiro 20 za mazutu ku isaha imwe.
Ibyo bivuze ko nko ku wa Gatandatu, muri ICK bashobora kuba barakoresheje hafi litiro 240 za mazutu. Mu mibare, izi litiro zaba zaratwaye amafaranga ibihumbi 397,680Frw kuko kuri ubu litiro ya mazutu igura 1,657Frw.
Uretse abafite ibigo binini kandi, abakora ubucuruzi bucurriritse n’ubugereranyije nabo bavuga ko babangamirwa n’iri genda rya hato na hato ry’umuriro.
Mbabazi José ufite icyuma gitunganya amata mu Mujyi wa Muhanga avuga ko bahombywa cyane n’igenda ry’umuriro bya hato na hato.
Ati “Iyo amata amaze amasaha atatu mu cyuma kandi nta muriro uhari, ako kanya umuntu abara igihombo kuko amata ahita yangirika.”
Mbabazi José avuga ko usibye abafite imashini zibagoboka mu gihe umuriro wagiye, abatazigira bakunze guhura n’icyo gihombo kuko ngo “ibyuma bitunganya amata bikenera umuriro mwinshi.”
Uretse abafite ibyuma bikonjesha, abakora umurimo wo kogosha nabo ngo bahura n’ingaruka z’ibura ry’umuriro bya hato na hato.
Mushimiyimana Cedric ukora umurimo wo kogosha mu Kagari ka Gahogo avuga ko umwuga wabo usa n’udashoboka mu gihe nta muriro kuko ngo n’abafite imashini itanga umuriro ‘generator’ usanga bavuga ko ibyo binjije n’ibyakoreshejwe kuri iyo mashini biba bitangana bityo ngo bakisanga mu gihombo.
Mushimiyimana ati “Iyo umuriro udahari biba bigoye cyane kuko lisansi irahenze cyane ugereranyije n’umuriro. Nk’umuriro w’1,000Frw umara umunsi muri ‘salon’ mu gihe kuri lisansi usanga hakoreshejwe nk’igura hafi 5,000Frw.”
Mushimiyimana akomeza agira ati “Twe n’ubwo duhura n’ibi bibazo byo guhendwa n’imashini, nibura bipfa ku ruta kuko utayifite we atirirwa yirushya ngo arafungura imiryango. Icyo gihe ahomba umukiriya, umwanya n’amafaranga yari kuba yakoreye.”
Abaturage bose bahuriza ku gusaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) ishami rya Muhanga kugabanya igenda ry’umuriro bya buri kanya kuko ngo bibangamira imigendekere myiza ta serivisi batanga.
Uretse ibi kandi banasaba ko mu gihe hari imirimo ituma umuriro uri bumare igihe kirekire wagiye byajya bitangazwa kare cyangwa se iyo mirimo ikaba yakorwa mu masaha atari ay’akazi aho bishoboka.
Mukaseti Rosine uyobora ishami rya REG mu Karere ka Muhanga ntabwo yemera ko umuriro ugenda bya hato na hato mu Mujyi wa Muhanga kuko ngo buri gihe umuriro ugenda kubera impamvu cyane cyane izishingiye ku mvura no ku bikorwa bimwe na bimwe bishobora kwangiza imiyoboro y’amashanyarazi, nko kuba igiti cyangwa ku nsinga n’ibindi.
Icyakora Mukaseti avuga ko mu gihe cy’imvura ari bwo hashobora kubaho ibibazo by’ingenda ry’umuriro ukaba watinda.
Ibi yabihuje n’igenda ry’umuriro ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Ugushyingo 2024, aho avuga ko hari imiyoboro yarimo isanwa, bituma batinda gusubizaho umuriro cyane ko amashanyarazi n’amazi bishobora gutera ibindi byago birimo n’impfu.
Ati “Ku wa Gatandatu, hari imirimo twakoze mu gihe cy’umuganda, turi gusana kabine y’amashanyarazi hafi na Ishamir ya Banki ya Kigali rya Muhanga. Icyo gihe rero twagize ikibazo kuko ubwo twiteguraga gusubizaho umuriro, imvura yahise igwa kandi insinga zari zatandukanyijwe ku buryo igihe twari twateganyije ko umuriro uri bubure cyarenze.”
Ku kijyanye no kujya bateguza abaturage ko umuriro uri bugende, Mukaseti yabwiye ICK News ko basanzwe bifashisha imbuga nkoranyambaga gusa ko bagiye kongera uburyo bwo guteguza abaturage bakajya banacisha amatangazo kuri radiyo zinyuranye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko mu myaka irindwi ishize, abaturage bahawe amashanyarazi bavuye kuri 58% ubu bakaba bageze kuri 80,7%.