Abatuye mu Murenge wa Murundi wo mu Karere ka Karongi, baravuga ko kongera imirimo ihemberwa no kugabanya ubusharire mu butaka bwaho ari bimwe mu by’ingenzi byabafasha kwihutisha iterambere ryabo.
Ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2022 rigaragaza ko Akarere ka Karongi gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 370, muri bo abasaga 32% bari munsi y’umurongo w’ubukene.
Abatuye mu bice by’icyaro ni bo bagize umubare munini w’iri janisha.
Umurenge wa Murundi uri muri abo kuko na wo abawutuye 100% batuye mu cyaro kandi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
Ni imyuga abaturage bo muri uyu Murenge bagaragaza ko itari ku rwego rwo kubateza imbere bitewe n’umusaruro udahagije uyivamo, uwo musaruro na wo ngo ukaba utubywa n’ubutaka bwaho bwibasiwe n’ubusharire.
Ikindi aba baturage bagaragaza ni ubuke bw’imirimo ibyara inyungu kandi abaturage bakora bagahembwa, uretse iyo muri VUP, nta yindi mirimo ifatika ihemberwa igaragara muri uyu Murenge.
Kuva mu myaka nk’ibiri ishize, muri uyu Murenge na bwo mu Tugari duke hatangiye kugeragezwa igihingwa cy’icyayi, ni kimwe mu byo abaturage bakesha iterambere mu bice gisanzwe gihingwamo.
Byaba kugisarura byaba no kugihinga byose bitanga imirimo ihemberwa, abaturage bakiteza imbere, abo muri Murundi na bo kiri mu byo bifuza kwegerezwa kugira ngo bakore ku ifaranga.
Gusa ngo n’imyumvire y’abaturage bo muri uyu murenge ni kimwe mu bigomba kwitabwaho utibagiwe no kubaha amakuru y’ibibagenewe.
Imibare twahawe n’abakozi b’uyu Murenge igaragaza ko abantu basaga 250 ari bo bakora ubucuruzi muri uyu Murenge kandi na bwo ngo buciriritse, ni mu gihe ingo zisaga ibihumbi bibiri ari zo bene zo biyandikishije muri sisiteme y’ikoranabuhanga ituma babona inyongeramusaruro zo mu buhinzi nyamara Umurenge wose ugizwe n’ingo zirenga ibihumbi birindwi, ndetse kandi abaturage basaga 900 ni bo bafashe amafaranga y’inguzanyo zo muri VUP zishyurwa ku nyungu yo hasi, naho ingo 450 zo muri uyu Murenge nta tungo na rimwe zoroye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Niyongira Cyriaque atangaza ko bagiye kongera imbaraga mu guhindura imyumvire y’abaturage no kurushaho kubaha amakuru ya gahunda zihari zo kwihutisha iterambere ryabo kugira ngo barusheho kuzimenya no kuzitabira.
Umurenge wa Murundi ufite ubuso bwa kilometero kare 62 ukaba utuwe n’abaturage barenga ibihumbi 27.
Kuwugeramo biragorana kubera ko umuhanda ujyayo utagendeka neza, ibituma ubuhahirane n’ibindi bice butagenda neza.