Ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal ikomeje gushinjwa gusuzugura bikabije Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yanga kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner kugira ngo baganire ku masezerano yayo n’u Rwanda.
Thérèse Kayikwamba Wagner, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), wari i Londres muri iki cyumweru gishize kugira ngo agaragaze impungenge z’uko u Rwanda ku gushyigikira umutwe witwara gisirikare wa M23, yavuze ko yagerageje guhura n’abayobozi ba Arsenal kugira ngo baganire ku masezerano yo gutera inkunga iyi kipe ya Visit Rwanda.
Yavuze ko ariko, Arsenal, imwe mu makipe azwi cyane ku Isi muri Premier League ifite abafana benshi muri Afurika, yahisemo kutamusubiza.
Guverinoma ya Congo yakunze kwishingikiriza raporo itavugwaho rumwe y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zavuze ko abasirikare ba Leta y’u Rwanda 3000-4000 bafatanya na M23 mu burasirazuba bwa DRC. Icyakora, u Rwanda rwakomeje guhakana ko ingabo zarwo zinjiye muri iki gihugu kandi ruhakana inshuro nyinshi gutera inkunga inyeshyamba za M23 zo zemeza ko umuterankunga wabo wa mbere ari Guverinoma ya Congo kuko ari yo yambura ibikoresho bya gisirikare ikoresha iyo babitaye .
Wagner yabwiye ikinyamakuru The Guardian ati: “Twasabye guhura na Arsenal, ariko ntibatuvugishije cyangwa ngo bemere ubusabe bwacu. Ntabwo twabonye igisubizo. Ikigaragara ni uko badashaka guhura natwe. ”
Umwe mu bagize itsinda rya diaspora y’Abanyekongo i Londres, wasabye ko izina rye ritatangazwa, yavuze ko igisubizo cya Arsenal ari “igitutsi gikabije” ku bo yavuze ko ari “miliyoni” z’abafana mu gihugu kingana n’u Burayi bw’Uburengerazuba.
Ibinyuranye n’ibyo, indi kipe ikomeye mu Burayi ifitanye amasezerano n’u Rwanda ya Bayern Munich yo mu Budage, yo ivuga ko yohereje abakozi babiri mu Rwanda gukurikirana uko ibintu bigenda kandi iri kuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage.
Mbere y’uko Wagner agera i Londres yari yasabye abayobozi ba Arsenal guhagarika ibyo yise amasezerano ariho “ibizinga by’amaraso”na Visit Rwanda.
Hagati aho, biteganyijwe ko amasezerano ya Arsenal n’u Rwanda muri gahunda ya Visit Rwanda, yatangiye kuva mu 2021, bivugwa ko afite agaciro ka miliyoni 10 z’Ama-Pound ku mwaka akazakomeza kugeza umwaka utaha.