Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ubusugire n’umutekano bya buri gihugu bigomba kubahwa- Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Ubusugire n’umutekano bya buri gihugu bigomba kubahwa- Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe March 25, 2025
Share
SHARE

Perezida Kagame yagaragarije Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bigomba kubahwa ndetse ko ibikibibangamiye bigomba gushakirwa umuti mu nzira zisanzweho zo gukemura ibibazo nk’ibyo, mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangarije mu nama ya 2 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 24 Werurwe 2025.

Kuba DRC ikomeza kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro ndetse no gutera inkunga Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR biri mu byakomeje kubangamira ubusugire n’umutekano by’u Rwanda mu bihe bitandukanye harimo n’ibitero byagabwe ku butaka bwarwo bikica abaturage.

Aha ni ho Perezida Kagame ahera avuga ko gukemura ikibazo cy’umutekano muke n’ivogerwa ry’ubusugire bitareba Ibihugu bimwe ngo ibindi byirengagizwe.

Yagize ati “U Rwanda ruhangayikishijwe n’umutekano warwo kandi ibi bigomba gushakirwa umuti mu nzira zisanzweho zo gukemura ibibazo nk’ibyo, mu bihugu bitandukanye birimo na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Iyo tuvuze ubusugire, tuba tuvuga buri gihugu. Ubusugire n’umutekano bya buri gihugu bigomba kubahwa.”

 

 

U Rwanda rwakomeje kugaragaza ko igihe cyose hadakemuwe ibibazo mu mizi, hagahagarikwa imvugo zihembera urwango zikanabiba ingengabitekerezo ya Jenoside, amahoro arambye mu Burasirazuba bwa DRC atazigera agerwaho.

U Rwanda rwakomeje kandi kugaragaza mu bihe bitandukanye ko nta nyungu rufite mu ntambara ikomeje kuba muri iki gihugu ko ahubwo icyo rwifuza ari umutekano urambye ku baturage barwo wakomeje kubangamirwa n’amahitamo mabi ya Leta ya RDC yo kudashyikirana n’Ihuriro rya AFC\M23 riharanira ukwishyira ukizana kw’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda.

Perezida Kagame agaragaza ko guhagarika intambara ari uguhagarika akarengane.

Yagize ati “Niba ushaka guhagarika intambara, uhagarika akarengane, uhagarika ibibazo bya politiki bitari ku baturage bawe gusa, ahubwo n’abandi barimo abaturage bawe n’aba bagerwaho n’izo ngaruka.”

Iyi nama ya 2 y’Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, yemeje abahuza 5 mu kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, barimo Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

 

 

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire March 25, 2025 March 25, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?