U Rwanda n’Ikipe ya Paris Saint-Germain [PSG] yo mu Bufaransa byongereye amasezerano y’imikoranire kugeza mu 2028.
Aya masezerano agamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri “Visit Rwanda” yashyizweho umukono bwa mbere mu 2019.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo zirimo urwa X rwatangaje ko amasezerano rufitanye na PSG azageza mu 2028.
“Visit Rwanda” ni gahunda yatangiye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rugirana amasezerano y’ubufatanye na Arsenal FC yo mu Bwongereza.
Nyuma y’umwaka umwe gusa, RDB yagiranye amasezerano na PSG yo mu Bufaransa, ari na yo yavuguruye amasezerano y’imikoranire kugeza mu mwaka wa 2028.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Jean-Guy Afrika, yatangaje ko ubu bufatanye bwagize uruhare rugaragara mu iterambere ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda ndetse no kuzamura impano z’abato muri siporo.
Kuri Stade ya Paris Saint-Germain, Parc des Princes, ijambo Visit Rwanda rigaragara kenshi ku byapa byamamaza ari na ko ikawa, icyayi n’ibindi bicuruzwa byo mu Rwanda nk’imyenda bihacururizwa.
Mu myaka 5 ishize kandi iyi kipe imaze gutyaza impano 400 z’abana b’Abanyarwanda mu gukina umupira w’amaguru; ibyaje kuba akarusho ubwo ikipe y’abatarengeje imyaka 13 yatwaraga Igikombe cy’Isi cy’Amarerero ya Paris Saint-Germain.
Umuyobozi Mukuru wa PSG, Victoriano Melero, yatangaje ko bimwe mu bikubiye muri aya masezerano harimo no kuba iyi kipe izambara ibirango bya “Visit Rwanda” ku myambaro iyi kipe izakinisha mu Gikombe cy’Isi gihuza amakipe [Clubs] muri uyu mwaka wa 2025.
Imibare igaragaza ko Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.
RDB yagaragaje ko urwego rw’ubukerarugendo rwakomeje gutera imbere mu 2024, aho u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni 1,3, rwakiriye ibirori n’inama birenga 115 byitabiriwe n’abarenga 52.315 bo hirya no hino ku Isi.
Ubukerarugendo bushingiye ku nama, bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 84,8$.
RDB itangaza ko mu mwaka wa mbere wa gahunda ya Visit Rwanda abarenga ibihumbi 140 babonye akazi mu bikorwa by’ubukerarugendo bavuye ku bihumbi 90 mu mwaka wari wabanje.
Muri iyi raporo hagaragazwa uruhare rwa “Visit Rwanda” nk’aho mu mashusho bamwe mu bakinnyi ba PSG bamamaza ikawa y’u Rwanda yarebwe n’abasaga miliyoni 2.7.
Ni mu gihe umusaruro w’ubukerarugendo umubare wikubye ukagera ku bantu 138.000 basuye za pariki zitandukanye mu mwaka wa 2024, bityo byinjiriza u Rwanda miliyoni 38.8$ avuye kuri miliyoni 35.8$.