Imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, APR BBC ihagarariye u Rwanda yatsinze Nairobi City Thunder yo muri Kenya amanota 92-63, itangira neza Irushanwa rya Basketball Africa League 2025 mu itsinda ryitwa Nile Conference.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, muri BK Arena.
Yari inshuro ya kabiri yikurikiranya, Ikipe y’Ingabo ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa nyafurika rya Basketball, aho iya mbere yagenze nabi cyane kuko yasezerewe mu itsinda.
Umukino watangiye wihuta ku mpande zombi amakipe agendana mu gutsinda amanota abakinnyi nka Miler Junior Axel Mpoyo Noel Obadiah na Cheick Dieng batsindara amakipe yabo.
Agace ka mbere karangiye Nairobi City Thunder iyoboye n’amanota 23 kuri 22 ya APR BBC.
Ikipe y’ingabo yagarukanye imbaraga mu gace ka kabiri, itangira kuzamura ikinyuranyo cy’amanota ibifashijwemo na Axel Mpoyo, Chasson Randle na Dane Miller Jr batsindaga Cyane.
Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 39 kuri 31 ya Nairobi City Thunder.
APR BBC yakomerejeho mu gace ka gatatu, abakinnyi nka Aliou Diarra, Youssoupha Ndoye na Chasson Randle batsinda amanota menshi.
Ku rundi ruhande, Nairobi City Thunder na yo yatsindaga amanota binyuze mu bakinnyi nka Taylor Okari Ongwae na Kennedy Murithi.
Aka gace karangiye APR BBC ikomeje kuyobora umukino n’amanota 59 kuri 51 ya Nairobi City Thunder.
Mu agace ka nyuma, APR BBC yakomeje kongera amanota ibifashijwemo na William Robeyns, Chasson Randle na Alioum Diarra watsindaga cyane.
Nairobi City Thunder yagowe cyane no kwibona mu mukino kubera ko yatakaza imipira myinshi yavagamo amanota ya APR BBC.
Umukino warangiye APR BBC itsinze Nairobi City Thunder yo muri Kenya amanota 92-63, itangira neza irushanwa rya Basketball Africa League (BAL).
Aliou Diarra ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino aho yatsinze amanota 21, akaba yakurikiwe na mugenzi we bakinana Chasson Randle watinze amanota 20.
Mu wundi mukino wabaye uyu munsi, Al Ahli Tripoli yo muri Libya yatsinze Made by Basketball yo muri Afurika y’Efo amanota 87-77.
Muri itsinda, amakipe abiri ya mbere ni yo azabona itike y’imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 14 Kamena 2025.
Kugeza ubu amakipe yamaze kubona itike ni Al Ittihad (Egypt), Rivers Hoopers (Nigeria), US Monastir (Tunisia), Petro de Luanda (Angola) na Kriol Star (Cap-Vert).
Umunsi wa kabiri w’iri tsinda rya Nile Conference urakinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025.
Nairobi City Thunder irakina na Al Ahli Tripoli saa 14:30;
APR BBC irakina na Made by Basketball saa 17:30.
AMAFOTO: SHEMA INNOCENT







