Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, mu biganiro bitegura abagororwa bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi barangije ibihano ubu bakaba bagiye gusubira mu muryango Nyarwanda, yibukije abagororwa b’abagore mu igororero rya Nyamagabe, ko icyaha cya Jenoside bakoze cyabambuye ububyeyi, kuvugisha ukuri bikaba ari byo byonyine bizabakiza.
Mu kiganiro yahaye aba bagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bakatiwe, yabasabye mbere ya byose kurangwa no kuvugisha ukuri ku cyaha cya Jenoside bakazirikana ko ari icyaha ndengakamere.
Dr Bizimana, avuga ko ibi biganiro bigamije ko aba bagororwa basubira mu muryango Nyarwanda, bazirikana aho igihugu kigeze ku kubaka ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.
Avuga ko by’umwihariko nk’abagore bahamwe n’icyaha cya Jenoside, bagomba kugarukana umutima wa kibyeyi mu muryango bagiyemo.
Aba bagororwa bahawe ibi biganiro, bagaragaza kwicuza icyaha cya Jenoside bakoze ndetse ko baniteguye gusubira mu muryango Nyarwanda bakabana neza n’abo basanze, nubwo hari bamwe muri bo bakivuga ko barenganye, ari ho basabwa kwisubiraho bakavugisha ukuri kuko ari ko kuzatuma bakira.