Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Umwaka utaha umubare w’abiga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye uzikuba kabiri

igire
igire Yanditswe June 3, 2025
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuva mu umwaka utaha, izakuba 2 umubare w’abigaga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye.

Ibi yabitanganye nyuma y’uko ikoze isesengura igasanga kuva imyaka 2 ishize, iri shami ry’ubuforomo risubijweho ababyize barakemuye ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kigihangayikishije urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2025, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abarangije A2 bagera kuri 226 muri iyi gahunda bashyizwe mu bigo nderabuzima, kugira ngo bafashe mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abakozi b’ubuzima.

Benitha Mutoni, ni umwe muri bo ubu akorera ku kigo nderabuzima cya Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yishimira uruhare rwe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, kandi ko yizeye ko bazakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima.

Dr. Minelas Nkeshima, umuyobozi mu ishami rishinzwe iterambere ry’abakozi b’ubuzima muri Minisante, yemeza ko kongera iri shami byagaragaje inyungu mu buryo bugaragara, ari yo mpamvu hari gahunda yo kongera umubare w’abiga iri shami.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri 18 yigisha umuforomo ku rwego rwa A2, Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko umwaka utaha aya mashuri azongerwa akaba24.

Ibi bizatuma n’umubare w’abiga irishami uzamuka byibura buri mwaka hakajya harangiza abanyeshuri 1000.

kuva mu 2022 kugera 2024 abamaze kwiga ishami ry’ubuforomo ku rwego rwa A2 ubu bararenga 1364.

Minisante igaragaza ko kugeza ubu abaganga 2 mu Rwanda babarirwa abarwayi 1000, intego ni uko muri 2030 abaganga 4 aribo bazajya babarirwa abarwayi 1000.

 

You Might Also Like

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire June 3, 2025 June 3, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?