Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko kuva mu umwaka utaha, izakuba 2 umubare w’abigaga igiforomo ku rwego rw’amashuri yisumbuye.
Ibi yabitanganye nyuma y’uko ikoze isesengura igasanga kuva imyaka 2 ishize, iri shami ry’ubuforomo risubijweho ababyize barakemuye ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kigihangayikishije urwego rw’ubuzima mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2025, Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abarangije A2 bagera kuri 226 muri iyi gahunda bashyizwe mu bigo nderabuzima, kugira ngo bafashe mu gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abakozi b’ubuzima.
Benitha Mutoni, ni umwe muri bo ubu akorera ku kigo nderabuzima cya Kayenzi mu Karere ka Kamonyi, avuga ko yishimira uruhare rwe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, kandi ko yizeye ko bazakomeza gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’ubuzima.
Dr. Minelas Nkeshima, umuyobozi mu ishami rishinzwe iterambere ry’abakozi b’ubuzima muri Minisante, yemeza ko kongera iri shami byagaragaje inyungu mu buryo bugaragara, ari yo mpamvu hari gahunda yo kongera umubare w’abiga iri shami.
Kugeza ubu mu Rwanda hari amashuri 18 yigisha umuforomo ku rwego rwa A2, Minisiteri y’Ubuzima iteganya ko umwaka utaha aya mashuri azongerwa akaba24.
Ibi bizatuma n’umubare w’abiga irishami uzamuka byibura buri mwaka hakajya harangiza abanyeshuri 1000.
kuva mu 2022 kugera 2024 abamaze kwiga ishami ry’ubuforomo ku rwego rwa A2 ubu bararenga 1364.
Minisante igaragaza ko kugeza ubu abaganga 2 mu Rwanda babarirwa abarwayi 1000, intego ni uko muri 2030 abaganga 4 aribo bazajya babarirwa abarwayi 1000.