Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

igire
igire Yanditswe June 6, 2025
Share
SHARE

Abanyarwanda batuye muri Finland n’inshuti zabo bafatanyije mu gikorwa cyo gutaha Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwabaye n’urwa mbere rwubatswe mu Majyaruguru y’u Burayi.

Perezida wa Ibuka Finland, Michel Nshimiyimana, yashimiye byimazeyo Umujyi wa Vantaa n’abaturage bawo, kuba barasobanukiwe uburemere bw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanasobanukirwa agaciro ko kugira urwibutso, ndetse bakiyemeza kubigaragaza mu bikorwa.

Yasobanuye ko urwo rwibutso atari inyubako, ko ahubwo ari ahantu h’icyubahiro Abanyarwanda abatuye Finland bazajya bahurira bagaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abana bakahigira amateka yaranze igihugu ndetse n’abatuye cyangwa abasura Finland bakahamenyera ukuri ku mateka y’u Rwanda.

igihugu ndetse n’abatuye cyangwa abasura Finland bakahamenyera ukuri ku mateka y’u Rwanda.

 

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Vantaa, Westlin Henry, yavuze ko kwibuka ari igikorwa cy’ingenzi cyane mu buzima bwa muntu.

Yagize ati “Kwibagirwa byatera insubiracyaha. Kwibuka bituma turwanya inzangano n’ivangura.”

Yavuze ko urwibutso rwa Jenoside ari ubutumwa bukomeye bwo kwifatanya n’Abanyarwanda ndetse n’Isi yose mu kwamagana Jenoside n’ibyatuma yongera kubaho ukundi.

Westlin Henry yibukije ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabanjirijwe n’amagambo mabi y’ivangura kandi akwirakwijwe mu bitangazamakuru.

Yongeye gushimangira ko icyifuzo ari uko abatuye Finland n’abahagenda babona muri urwo rwibutso inshingano zitajegajega zo guharanira uburenganzira n’ubutabera.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Dr. Diane Gashumba, yashimiye abaturage n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Vantaa bafashe umwanya wo gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakiyemeza gufatanya n’u Rwanda ndetse n’Isi yose mu gushimangira ukuri no guha icyubahiro abazize Jenoside.

Yasobanuye ko Urwibutso ari ahantu hakomeye homora ibikomere, kuko hafasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kumva begeranye n’ababo, bakabaha icyubahiro bakwiye ndetse hagafasha no kwigisha Isi yose ukuri ku byabereye mu Rwanda.

Uyu mushinga wagezweho binyuze mu bufatanye bwa Ibuka Finland, Ambasade y’u Rwanda mu bihugu by’u Burayi bw’Amajyaruguru, Diaspora Nyarwanda muri Finland n’Umujyi wa Vantaa.

Nyuma yo gutaha Urwibutso rwa Jenoside, abagera kuri 250 bitabiriye icyo gikorwa bakomereje muri gahunda yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu Mujyi wa Helsinki.

 

You Might Also Like

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

Madamu Jeannette Kagame asanga ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera ari ingenzi

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

igire June 6, 2025 June 6, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Шесть основных ориентиров для определения доверенного интернет-казино
betting

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?