Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari muri Guinea Equatoriale aho ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu nama ya 26 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati, ECCAS
Ni inama igendereye gusuzuma intambwe imaze guterwa mu bijyanye n’amavugurura muri uwo muryango n’icyerekezo gihari kugira ngo uwo muryango ugire ku ntego zawo.
Biteganyijwe kandi ko muri iyo nama u Rwanda ruhabwa kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka rusimbuye Guinea Equatoriale.
Intego z’uwo muryango (ECCAS/ CEEC) igamije guteza imbere ubukungu bw’ibihugu mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, umutungo kamere, ubucuruzi, inganda, itumanaho, gutwara ibintu n’abantu; guharanira imibereho myiza y’abaturage; gukuraho imisoro n’amahoro; gushyiraho politiki y’urujya n’uruza rw’abantu; gushyiraho Ikigega cy’ubufatanye bugamije iterambere; gufasha ibihugu bikennye kurusha ibindi.
Uyu Muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati washinzwe mu 1983. Ugizwe n’ibihugu 11 byo muri ako Karere harimo n’u Rwanda
Umuryango ECCAS ugizwe n’ibihugu by’ibinyamuryango birimo Cameroun, Repubulika ya Santarafurika, u Burundi, Gabon, Repubulika ya Congo, Guinea Equatoriale, Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Sao Tome et Principe, Tchad n’u Rwanda.
Washinzwe mu 1983, ugamije guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu, amahoro n’umutekano muri Afurika yo hagati, ukaba ufite icyicaro i Libreville muri Gabon.
