Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro, Gao Wenqi, Ambasaderi mushya wa Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa mu Rwanda.
U Bushinwa busanzwe butera inkunga u Rwanda mu nzego ziganjemo ibikorwaremezo nk’imihanda n’ingufu, uburezi, ubuzima, ubumenyi bw’Isi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Kugeza ubu, ibikorwa byose biterwa inkunga n’u Bushinwa bibarirwa agaciro ka miliyoni $600, agizwe n’inguzanyo z’igihe kirekire za miliyoni $450 n’impano ya miliyoni $150.
Mu 2023, ubucuruzi bwakorwaga hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bwageze kuri miliyoni 500 z’Amadorali ya Amerika. Ni izamuka rya 16,5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.