Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, yafashe umwanzuro wo guhagarika abagize Komite Nyobozi ku nshingano zabo, no kuba mu bagize Njyanama y’Akarere.
Abo ni Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi John Bosco, Munganyinka Hope, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, na Harelimana Jean Damascène, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Njyanama yabahagaritse ivuga ko bariya bayobozi batujuje inshingano zabo uko bikwiye.
Mu karere ka Kayonza, mu Mirenge ya Ndego, Kabare, Rwinkwavu, Mwili na Murama abaturage bamaze igihe bataka inzira yatewe n’amapfa (izuba ryavuye ari ryinshi, nta mvura yaguyeyo), ndetse bamwe bafashe icyemezo barasuhuka, gusa nta we uzi niba iyo yaba impamvu yatumye aba bayobozi birukanwa.
ibyimitangire mibi yaserevisi mukarere ka Kayonza yanagaragajwe nabaturage mimnsi ishije aho akarere kisanze kumwanya wanyuma mubipimo by’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire yaserevisi murakakarere
aho gafite amanota make cyane angana 67,26/100

