Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yageze muri Cuba aho yitabiriye inama y’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Perezida Kagame yageze muri Cuba aho yitabiriye inama y’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere

igire
igire Yanditswe September 15, 2023
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nzeri 2023, Perezida Paul Kagame yageze i Havana muri Cuba, aho yitabiriye inama y’iminsi 2 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, bahuriye mu itsinda G77 rigizwe n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’u Bushinwa.
Perezida Kagame yageze muri Cuba
Perezida Kagame yageze muri Cuba

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko iyi nama izamara iminsi ibiri aho itangira kuri uyu wa Gatanu.

Ihuriro rya G77 rifite intego zo guharanira inyungu z’ubukungu na politiki, mu bihugu binyamuryango, kandi rifite intego yo kumvikanisha ijwi ry’ibihugu birigize mu Muryango w’Abibumbye, rikaba ryaratangiye mu mwaka 1964.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cuba, Bruno Rodríguez, aherutse gutangaza ko iyi nama ari ngombwa, mu gihe cy’ibibazo by’ingeri zitandukanye byugarije Isi.

Inama iritabirwa n’Abakuru b’ibihugu bitandukanye nk’uwa Bolivia, Luís Arce, uwa Sri Lanka, Ranil Wickremesinghe, uwa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi; uwa Laos, Thongloun Sisoulith; uwa Guinea Equatorial, Obiang Nguema na Minisitiri w’Intebe wa Saint Vincent na Grenadine, Ralph Gonsalves, nk’uko babyemeje.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Cuba yatangiye kuyobora by’agateganyo ‘Group of 77’ n’u Bushinwa ku nshuro ya mbere, bwiyemeza guteza imbere inyungu rusange z’ibihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

You Might Also Like

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE

Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Côte d’Ivoire

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa ya Perezida wa Ghana

VATICAN : Papa Leo XIV arasaba ko intambara zirangira

Amerika: Abihinduje igitsina batangiye kwirukanwa mu gisirikare

igire September 15, 2023 September 15, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

Perezida Kagame asanga Abanyafurika ari bo kibazo ubwabo :AMAFOTO MEZA CYANE
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?