Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 116 n’iya 112, yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye.
Gen (Rtd) James Kabarebe yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga (MINAFFET).
Yari asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare.
Gen (Rtd) Kabarebe yakoze imirimo itandukanye mu gisirikare cy’u Rwanda, aho yabaye Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda. Tariki 25 Ugushyingo 1997 yabaye Umugaba w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu 1996 inyeshyamba AFDL (Alliance des forces démocratiques pour la libération du Congo) ziyobowe na Laurent Desiré Kabila zatangije intambara yo guhirika Mobutu Sese Seko wari umaze imyaka isaga 30 ku butegetsi zibifashwamo n’Ingabo z’u Rwanda.
U Rwanda rwemeye gufasha Kabila kugira ngo rubone uko ruburizamo umugambi w’Interahamwe n’abahoze mu ngabo z’u Rwanda bisuganyirizaga muri Zaїre, bashakaga gukomeza umugambi wa Jenoside yari imaze imyaka ibiri ihagaritswe n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi.
Kabila amaze gufata ubutegetsi, ingabo ze zasaga nk’aho nta bunararibonye zifite, zitabaje u Rwanda rubatiza Gen James Kabarebe wari inararibonye mu ntambara ngo azibere Umugaba Mukuru.
Gen (Rtd) Kabarebe yabaye Minisitiri w’Ingabo (MINADEF). Ikindi n’uko akunze kwitabazwa mu gutanga ibiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni.
Hashyizweho abandi bayobozi
Perezida Kagame yagize Francis Gatare Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB).
Prof. Manasseh Nshuti yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe Imirimo yihariye.
Dr Yvonne Umulisa yagizwe Umunyamabanga Uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Alphonse Rukaburandekwe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Imiturire mu Rwanda (RHA).
Ni mu gihe Bonny Musefano yagizwe Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Tokyo.