Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, Dr. Thierry B.Murangira ari i Nkumba aho abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Burasirazuba bateraniye mu itorero. Yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside ari imungu bakwiye kurinda hakiri kare.
Abayobozi b’utugari batangiye itorero ku wa Mbere taliki 20, Gashyantare, 2022 ifungurwa na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Dr. Jean Damascène Bizimana.
Bagize isibo ikomatanyije bahaye izina rya ‘Rushingwangerero.’
Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha Dr. Thierry B.Murnagira yabwiye bariya bayobozi ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu, mukwiye kuyikumira no kuyirwanya nta kujenjeka.”
Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu kubera ko ikura kandi iyo itijwe umurindi n’inzego z’ubutegetsi ikura yihuta.
N’ubwo bidakunze kugaragara mu bayobozi b’iz’ibanze ko ari bo bafite cyangwa babiba ingengabitekerezo kurusha abandi, kubibutsa ububi bwayo bifasha mu kuyikumira.
Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha yabwiye ba gitifu ko binyuze mu itegeko nshinga ry’u Rwanda, Abanyarwanda ‘twiyemeje gukumira no guhana icyaha cya jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyo igaragaramo byose, amacakubiri n’ivangura bishingiye ku moko, ku turere n’ibindi ibyo ari byo byose.’
N’ubwo ari uko byanditse muri iryi tegeko ruhatse ayandi, Dr. Murangira avuga ko iyo igihe cy’icyunama kigeze, hari aboherereza uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ubutumwa kuri telefone bugira buti ‘Umunsi wanyu w’ubukwe wageze.’
Ngo bahita babusiba ariko abagenzacyaha bo bafite ubushobozi bwo kubugarura.
Yavuze ko 95% y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa bigaragara mu mwaka wose bikorwa mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingero zitangwa n’ubugenzacyaha bishingiye ku makuru bukusanya muri iriya minsi zirimo aho ubutumwa buba bugira buti: ‘tuzongera tubice’, ‘nakwica nkagukurikiza benewanyu aho bashyinguwe’, ‘twarabishe mwanga gushira’, n’izindi.