Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko inyigo yakozwe ku gusana ikiraro cya Birembo gihuza Uturere twa Kamonyi na Ruhango, igaragaza ko hakenewe abarirwa hagati ya miliyoni 100 frw na 150frw ngo gisanwe.
Icyo kiraro gihuza Imirenge ya Mbuye na Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, mu Tugari twa Gisanga muri Mbuye, na Gitare muri Nyarubaka, cyangijwe n’ibiza by’imvura nyinshi yaguye mu mpera z’Ugushyingo 2022.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko icyo kiraro gikoreshwa cyane ku ruhande rw’Akarere ka Ruhango, kuko cyifashishwaga ku makamyo ajyana umucanga hirya no hino, kugemura kawa ku ruganda, gutwara umusaruro w’umuceri n’uw’imyumbati yera mu Murenge wa Mbuye ku bwinshi.
Avuga ko basuye icyo kiraro abayobozi b’Uturere twa Kamonyi na Ruhango bahari, kugira ngo baganire aho amafaranga yo kugisana yava dore ko cyangiritse igihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari cyenda kurangira.
Agira ati “Ubu sinavuga ngo kizasanwa ejo cyangwa ejobundi kuko twabanje kuganira ngo turebe aho amafaranga yava, gusa birihutirwa kuko ikiraro gifatiye runini abaturage bacu kandi uturere tugomba kwishakamo ubushobozi kikubakwa, hagati ya miliyoni 100 na 150Frw abaturage bakongera bagatambuka”.
Guverineri Kayitesi asobanura ko impamvu ikiraro cyangiritse byaturutse ku mazi akinyura hirya no hino gisigaramo hagati kirasenyuka, hakaba hari ingamba zo gukomeza gushishikariza abagikoresha by’umwihariko abahinzi kutacyegera cyane bahinga.
Avuga kandi ko umushinga wa Green Amayaga uzafasha kurinda inkengero z’icyo kiraro n’ibindi birimo kubakwa nk’icya Mukunguri kimaze kuzura, cyatangiye no gukoreshwa n’ubwo hakiri imirimo ya nyuma yo kugisoza.
Avuga ku kindi kiraro gihuza Uturere twa Muhanga na Ruhango mu Mirenge ya Byimana na Nyamabuye, kigana i Kanyarira na Mpanda, Guverineri Kayitesi yavuze ko inyigo yakozwe kandi n’ingano y’amafaranga yamaze kugenwa, icyakora ntavuga igihe nacyo kizatangira kubakwa.
Asaba ubuyobozi bw’Uturere kujya twita cyane ku bikorwaremezo biduhuza, kuko biba bifitiye akamaro abaturage, bikajya byitabwho kurusha ibindi.