Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa mu bijyanye no guteza imbere abagore n’abakobwa mu rwego rw’ikoranabuhanga mu Rwanda, ariko kandi ikagaragaza ko hagikenewe guhangana n’inzitizi zibangamira ubwiyongere bw’umubare w’abakobwa n’abagore muri uru rwego.
Umubare muto w’abagore n’abakobwa bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga ni kimwe mu bigaragazwa nk’inkomyi ku iterambere ryabo.
Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama nyungurana bitekerezo, itegura inama ya 76 ku miberero y’abagore izabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika muri uyu mwaka.
Uhagarariye ishamiri ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buringanire n’iterambere ry’abagore, UN Women, Jennet Kem agaragaza ko hari zimwe mu mbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore muri uru rwego.
“Hari impamvu nyinshi zikibangamiye iterambere ry’umugore muri uru rwego harimo imyumvire ya sosiyete ituma abakobwa n’abagore batinya kwiga amasomo y’ikoranabuhanga no kubyaza umusaruro uboneka muri uru rwego, abagore kandi usanga bagifite imbogamizi yo kumenya amahitamo meza bakora cyangwa kubona ababafasha kubaka ubushobozi bwabo mu by’ikoranabuhanga rimwe na rimwe kandi usanga bagifite n’ibibazo by’ubushobozi kugirango bakomeze kwiteza imbere muri uru rwego, abagore kandi baracyahura n’ibibazo by’ihohoterwa no ku mbuga
nkoranyambaga, ibi bibazo tuvuze kandi biracyari byinshi mu bice by’icyaro ndetse n’ibindi bice bigoye kugerwamo.”
Nubwo hari imbogamizi zikibangamiye iterambere ry’umugore n’umukobwa mu rwego rw’ikoranabuhanga cyane cyane abo mu cyaro, Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko hari intambwe nziza imaze guterwa ariko kandi hagikenewe guhindura imyumvire no gutinyura abagore n’abakobwa.
Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Batamuliza Mireille avuga ko “Uyu munsi rero tumaze kubona abadamu mu byiciro bitandukanye bakoresha ibyo bikoresho by’ikoranabungana, bakabikoresha neza bikabyara imishinga ibabyarira inyungu natanze urugero rwo muri hanga pitch, ubutumwa biba biha abakiri bato ni uko bishoboka, ahubwo ubwo ni ukugabanya za nzitizi zindi zihari zijyanye n’imyumvire tuba dufite nka sosiyete ikumira wa mukobwa.”
Inama mpuzamahanga ku mibereho y’umugore izaba uyu mwaka izibanda ku iterambere ry’umugore mu rwego rw’ikoranabuhanga ndetse n’uko yaryifashisha mu guhanga udushya twatuma yiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Biteganyijwe ko izatangira tariki 6 kugeza tariki 17 Werurwe uyu mwaka.