Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Polisi ya Botswana Phemelo Ramakorwane ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi IGP Dan Munyuza, baganira ku mikoranire y’ibihugu byombi mu bijyanye n’imirimo ya Polisi no guteza imbere amashuri ya polisi.
Polisi y’u Rwanda ikaba yamurikiye polisi ya Botswana bimwe mu bikorwa igiramo urihare birimo gucunga umutekano imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho bashobora kugarura umutekano ahantu hatandukanye, ndetse n’ibindi bikorwa by’ibuvuzi n’iterambere rirambye ku baturage n’ibindi bitandukanye.
Umuyobozi wungirije wa polisi ya Botswana Deputy Commissioner of Police Phemelo Ramakorwane yagaragaje ko ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga igihugu cyabo by’umwihariko polisi ya Botswana muri 2019 byakomeje kubatera ishyaka ryo kongera umubano mu bikorwa bitandukanye bihuza igihugu byombi bityo police ya Botswana ikaba yifuje gusura u Rwanda uyu munsi no gushyira umukono ku masezerano y’ibikorwa bitandukanye bihuza impande zombi, cyane ko u Rwanda ari igihugu buri wese yakwigiraho bitewe n’ubunararibonye gifite mu rwego rwo kubaka no kugarura amahoro kandi vuba nk’uko yabitangaje, atanga urugero ku Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique n’ahandi hatandukanye polisi y’ u Rwanda yatanze umusanzu wo kugarura amahoro n’umutekano.