Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Mutarama 2023, yakiriye mu biro bye Umuyobozi w’ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Kristalina Georgieva uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko ibiganiro byabo byibanze ku bikorwa ikigega cyateyemo inkunga u Rwanda, ingana na Miliyoni 319 z’Amadorari y’Amerika, zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere binyuze mu kigega mpuzamahanga cyiswe ‘Resilience and Sustainability Trust’.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye Kristalina Georgieva kuba yagiriye uruzinduko mu Rwanda, avuga ko u Rwanda rwishimiye uruzinduko rwe, kandi ko runashima gahunda ijyanye n’ubudatsimburwa n’iterambere rirambye ry’ikigega mpuzamahanga cy’imari.
Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibi bizagira uruhare mu gufasha u Rwanda n’ibindi bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, mu kugera ku iterambere rirambye n’ubukungu bubungabunga ibidukikije.
Kristalina Georgieva yabanje kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, baganira ku bibazo Igihugu gihura nabyo mu mihindagurikire y’ibihe.
Ikigega mpuzamahanga cyiswe ‘Resilience and Sustainability Trust (RST), cyashyiriweho gufasha ibihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibifite ingorane zihariye, ku mihindagurikire y’ikirere, kugira ngo bibashe kubona ubushobozi bwo guhangana na ibyo.
U Rwanda rushimira IMF ku nkunga zitandukanye iha ibihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, bikabasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.
Kristalina Georgieva yavuze ko iki kigega cyiteguye gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, mu gihe yaba iteguye neza.
Yashimye u Rwanda uburyo ruhangana n’ihindagurika ry’ibihe, n’imbaraga rushyira muri gahunda ziteza imbere umuturage.