Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana, ahamagarira urubyiruko guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe, mu gukumira akarengane ako ariko kose, kandi bagashishikarira gucukumbura ibyatuma amajyambere y’ibyo igihugu kimaze kugeraho, arushaho kwiyongera ndetse akaramba.
Yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Abagize Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabereye mu Karere ka Musanze ku cyumweru tariki 29 Mutarama 2023.
Bishop John Rucyahana yakomoje ku kibazo giteye impungenge, cy’imibare y’abana b’abakobwa baterwa inda ikomeje kwiyongera, nyamara hari icyo uru rubyiruko rwalabaye rugikoraho mu kugikumira.
Yagize ati “Imibare y’abana b’abakobwa baterwa inda ko igenda yiyongera, muba muri he? Kandi si urubyiruko gusa batera inda, kuko hari n’abagabo bafite abagor, bafite abana bangana namwe cyangwa banabaruta; ibyo babikorwa muri he? Kuki batajyanwa mu nkiko?
Yifashishije urugero rw’imwe mu nama irebana n’ubutabera yigeze kwitabira, ikamurikirwamo imibare y’abana batewe inda bagera ku bihumbi 78. Muri abo bana, ngo abangana n’ibihumbi 8 bonyine ni bo bashoboye kugana iy’ubutabera, ibihumbi bine muri bo ibimenyetso bagaragaje mu gutanga ibirego byahawe agaciro, ababateye inda barabihanirwa mu gihe abandi bagera ku bihumbi 4 bo batabashije kubona ibimenyetso simusiga ku babateye inda, baranarekurwa.
Yabajije uru rubyiruko ati “Ubwo abo bana ibihumbi 70 badi basigaye, ntibigeze babona ubutabera. Dutwikira dute ako karengane gakorerwa abana b’abakobwa”?
Yababwiye ko icyakabaye gikorwa ari ukubasha gutahura ba nyirabayazana w’iki kibazo bakabiryozwa, ibintu agereranya no gucungura abana b’abanyarwanda, bakurwa mu karegane baba bashyizwemo n’abanyarwanda bagenzi babo.
Bishop Rucyahana ati “Uru rugamba rwo gucungura abana b’abanyarwanda barenganywa n’abanyarwanda bagenzi babo, mwibwira ko ruzarwanwa na ba Mayor, birirwa birukanka imisozi, badasiba gukora amanywa na nijoro, mwe mwiyicariye mubireberere biba”?
Ni impanuro urubyiruko ruhamya ko rwanyuzwe na zo, biyemeza kuzubakiraho mu kubera abandi urugero, nk’uko Robert Byiringiro Perezida w’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi yabigarutseho.
Ati “Uyu mukoro urashoboka, kandi ntuduteye ubwoba, kuko benshi muri twe bize bakanajijukira gukoresha ikoranabuhanga, biyuze mu kuribyaza amahirwe ariho, ari nako turyifashisha mu gusangiza abandi ibyo tuzi ku gihugu cyacu. Niba Inkotanyi zarabohoye igihugu, Perezida Paul Kagame azirangaje imbere, akaduha amahirwe y’ibyiza. Ni ahacu ho gutekereza uko twakongeraho utundi dushya, igihugu cyacu cyakubakiraho mu hazaza”.
Bazirete Clementine ati: “Tugiye gushishikarira kwirinda ikibi no kutemerera uwaza adushuka atwizeza ko hari ibyo batugezaho. Guhakana ikibi, biri mu byadufasha kudateshuka ku byo imiryango yacu n’igihugu bidukeneyeho. Intwaro izabidufashamo ni ugushishikarira gufashanya, tukagendera ku ngero nziza z’abatubanjirije, tukagira ahafatika tugeza iki gihugu”.
Kugera kuri ibi, bisaba kudakorera ku ijisho nk’uko Chair Person wa FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero yabishimangiye.
Ati “Hari ibikorwa byinshi bifatika by’inyungu rusange, bigendanye na gahunda za Leta n’iz’Umuryango FPR Inkotanyi. Birinde kwirebaho no gukorera ku ijisho, kandi bibande mu midugudu, kuko ariho ibyinshi mu bibazo bibangamiye abaturage biba biri, akaba ari naho byakemurirwa, dore ko nk’urubyiruko rwo mbaraga z’igihugu kandi zubaka, tuzi neza ko ibyo babishoboye kandi bakabikora neza”.
Abagize Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, Muri iyi nteko rusange, banagaragaje ibikorwa byubakiye ku bukungu, imibereho myiza, imiyoborere myiza bagizemo uruhare kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2022, hashingiwe kuri Manifesto ya FPR Inkotanyi y’imyaka irindwi izarengira muri 2024.
Muri byo ni nko kubakira abatishoboye inzu zo guturamo n’ubwiherero, kugarura abana mu ishuri, ubukangurambaga mu kurwanya imirire mibi hakorwa uturima tw’igikoni, kurwanya ibiyobyabwenge, ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi.
Muri iyi nteko rusange yitabiriwe n’urubyiruko 469 ruhagarariye abandi, banakoze akararasisi, bazenguruka bimwe mu bice bitadukanye bigize umujyi wa Musanze, mu rwego rwo kwishimira ibimaze kugerwaho.