.Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yifatanyije na, Protais Rwiremaho umuyobozi w’ishuri rya polisi Gishari, abashinzwe umutekano mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage bo mu karer ka Rwamagana kwizihiza umunsi w’intwari.
Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yagiranye ibiganiro n’abaturage baka karere kubijyanye n’ubutwari abasaba kuba inyangamugayo mubyo bakora byose kuko nabyo ni ubutwari yagize at”Intwari ni umuntu usanzwe yavutse kimwe n’abandi ariko akora ibintu bidasanzwe” kuba intwari bisaba kugira umutima ukomeye, ugaharanira inyungu rusange utitaye ku nyungu zawe bwite, kuba intwari biraharanirwa kubw’ibikorwa byawe wakoze bidasanzwe nibyo bikugira intwari.
umuyobozi wishuri rya police riherereye igishari nawe yabwiye abari bitabiriye ati”ntago dusabwa kujya kurugamba kugira ngo tubohoze igihugu nkuko abatubanjirije babikoze ahubwo twebwe tugomba gusigasira ubwo butwari bagezeho impamvu bo bafashe iya mbere bakajya ku rugamba nuko byari bikomeye ariko twebwe suko bimeze ahubwo tugomba kurinda ibyagezweho kugira ngo bidahungabana”.
Muvunyi Vainne ni umuturage wo mu murenge wa kigabiro nawe yari yitabiriye kwizihiza umunsi w’intwari yagize ati”kwizihiza umunsi w’intwari bitwibutsa umuco w’ubutwari kandi ubutwari buraharanirwa, ati ubutwari buri mu ngeri nyinshi kwitanga,gukunda igihugu n’ibindi bikorwa byiza by’ubutwari, iguhugu ntago ari ibihuru cyangwa amazu ahubwo igihugu ni abagituye bityo rero ngewe nk’umuturage ngomba gukora neza igihe cyose kandi nkaharanira kugera ku cyiza mu buryo bwa gusigasira umuco w’ubutwari”.
Uwamwezi Lydia nawe ni umurezi ukorera mu karere ka Rwamagana yagize ati”uruhare rw’ababyeyi by’umwihariko abategarugori nkaange nk’umurezi abenshi banyura mu biganza byacu bakiri bari icyo twakora rero nuko twabafasha kuzamuka neza bakazavamo urubyiruko rwiza rwabasha kwitangira iguhugu kuko n’amateka atubwira ko urubyiruko arirwo rwafashe iya mbere mu kwitangira igihugu rero icyo twasaba nuko hashyirwaho amatorero y’abana bakiri bato guhera ku myaka itandatu kuzamura mu bigo by’amashuri nabyo byadufasha kuko mu matorero hagishirizwa byinshi bitandukanye by’ubutwari ndetse na ndi umunyarwanda n’amateka yaranze igihugu cyacu”.
umunsi wintwri zigihugu wizihizwa buri mwaka kuyambere mutarama
Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza umunsi w’intwari mu rwego rwo guha icyubahiro abarwitangiye.”.
Uwanditsi
|