Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
Politiki

Kugira ibikorwaremezo bifatika ni inyungu ku batuye Afurika-Perezida Kagame

igire
igire Yanditswe February 2, 2023
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame witabiriye inama yiga iterambere ry’ibikorwaremezo muri Afurika ibera i Dakar muri Senegal, yagaragaje ko kugira ibikorwaremezo biteye imbere ari kimwe mu byagabanya ikiguzi kigenda mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika kandi bikanongera amahirwe y’imirimo ku batuye uyu mugabane.

Bamwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye muri Afrrika bari i Dakar muri Senegal, basuzumira hamwe ibikenewe kugira ngo haboneke amafaranga ashorwa muri gahunda yo guteza imbere imishinga y’ibikorwaremezo kuri uyu mugabane.

Iyi mishinga kandi inarimo iyo ibihugu bihuriyeho ikaba yibanda ahanini ku bikorwaremezo by’ubwikorezi, ingufu n’ikoranabuhanga-ICT.

Prezida Paul Kagame unayoboye akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cy’urwego rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), yabwiye abitabiriye iyi nama ko umugabane wa Afurika wakomeje gusigara inyuma mu gihe indi migabane yo itera imbere.

Yavuze ko kugira ibikorwaremezo bifatika ari inyungu ku batuye Afurika no kugabanya igiciro mu bakora ubucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati “Habayeho iterambere rigaragara kandi ibyo ntawe ubishidikanyaho, gusa icyuho cy’ibikorwaremezo muri Afurika kiracyahari. Kuziba iki cyuho birasaba kwishakamo ubushobozi. Niyo mpamvu muri 2017 AUDA-NEPAD yashyize 5% byo gutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo ku mugabane wacu. Iyi nama rero irasuzuma aho tugeze dushyira mu bikorwa iyo gahunda. Ni ngombwa gukorana n’abikorera kugira ngo iyi mishinga ishoboke ndetse igere no mu bigo by’imari.”

“Kugira ibikorwaremezo bitagira uwo biheza kandi biramba, bazagabanyiriza Afurika ikiguzi kigenda mu gukora ubucuruzi n’ishoramari, bizamure ubucuruzi mu karere, binatume tugira ubudahangarwa tunahangana n’ingorane zakabonetse mu gihe kizaza.”

Imishinga migari 69 niyo iteganijwe kuba yashyizwe mu bikorwa kugeza mu mwaka wa 2030, ikaba ifite agaciro ka miliyari 160.8 z’amadolari aho buri mwaka nibura hakwiye kuba haboneka miliyari 16 z’amadolari ashorwa muri iyi mishinga.

Buri gice cya Afurika kizagenerwa imishinga ihuriweho n’ibihugu, aho mu Burengerazuba bwa Afurika hagenewe miiliyari 40.5 z’amadolari, Afurika y’Iburasirazuba yagenewe miliyari 37.9, igice cya Afurika y’Amajyepfo cyagenewe miliyari 13.8  mu gihe Afurika yo hagati yagenewe miliyari 8.6 z’amadolari.

Hari kandi imishinga 17 ihuriwemo n’ibihugu birenze kimwe byo ku mugabane aho biteganijwe ko izatwara miliyari 43.6 z’amadolari.

Perezida wa Senegal Macky Sall ari nawe uyobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri iki gihe, avuga ko kwihutisha ibikorwa remezo muri Afurika bifitiye inyungu abaturage uhereye kuri miliyoni 600 batagira amashanyarazi.

Imibare y’urwego rw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe iterambere igragaza ko mu gusaranganya amafaranga, ibikorwaremezo bishingiye ku bwikorezi byihariye 67% by’amafaranga yose aho bikubiyemo imishinga 25, imishinga irebana n’ingufu yihariye 24%, iy’ikoranabuhanga izahabwa 6% by’amafaranga yose naho imishinga ijyanye n’amazi yihariye 3% by’amafaranga yose agenewe iyi mishinga.

You Might Also Like

Dr Ngirente yitabiriye inama ya 26 ya ECCAS

Hatashywe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere mu Burayi bw’Amajyaruguru

Perezida Kagame yasuye ishuri ryigisha AI muri Algeriya

Perezida Kagame na Tebboune bikomye amahanga yivanga muri Politiki y’Afurika

Umugaba w’Ingabo za Misiri yasuye u Rwanda (AMAFOTO)

igire February 2, 2023 February 2, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

U Rwanda rurakira Inama Nyafurika yiga ku Ikoranabuhanga mu Buhinzi
ubuhinzi

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?