Abigaragambya basaba ko ingabo z’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EACRF) zijya gufasha ingabo za leta kurwana na M23 cyangwa zigataha, n’uyu munsi bakomeje gufunga imihanda henshi mu mujyi wa Goma, nk’uko Aimé Patrick Mungano utuye mu gace ka Majengo yabibwiye BBC.
Ni mu gihe abaturage bakomeje guhunga imirwano mu duce twa Karenga na Ruvunda hafi ya Sake, uduce turi mu burengerazuba uvuye i Goma ugana i Masisi.
imyigaragambyo irimo kuba ari “ingaruka zitaziguye z’amagambo Perezida Felix Tshisekedi yabwiye umugaba w’ingabo za EACRF mu nama y’i Bujumbura.”
Gusa, iyi myigaragambyo yari yatangiye kuwa gatanu ushize, irushaho gukomera ejo kuwa mbere.
Lawrence Kanyuka uvugira M23, yatangaje ko “gukomeza kwica Abatutsi, gusenya no gusahura iby’Abatutsi birimo kuba i Goma uyu munsi ari ikimenyetso ntashidikanywaho ko ari leta ikomeje guteza impagarara aho gushaka amahoro”.
MONUSCO yo ntiratangaza uwarashe ku ndege yayo.