Nkuranga Jean Pierre, Perezida wa GAERG
Ku munsi GAERG yahariye gushima binyuze muri Gahunda ya GAERG Turashima 2023, byahuriranye n’isabukuru y’imyaka 20 ya GAERG, mu birori byabereye i Ntarama ku wa 04 Werurwe 2023, ntibyabaye umunsi w’ibirori gusa, ahubwo ni uko iyo bahuye buri wese ahakura imbaraga zo zo gutambuka mu bihe biri imbere, gufasha no gukomeza abafite intege nke.
Mu gutangiza ibirori by’uyu munsi, Perezida wa GAERG, Nkuranga Jean Pierre, yagarutse ku mpamvu zikomeye zo gushima, kuko guhura kw’abanyamuryango ba GAERG buri wese ahakura imbaraga, kandi ari icyomoro.
Agira ati “Twongeye kwishimira ko duhuye mbere y’icyunamo, biri buze gutuma tuvana hano imbaraga, bikaba n’icyomoro kuri twe. Birakwiye gushima kuko ni uburere twahawe n’ababyeyi ndetse n’igihugu cyacu.
Iyo twahuye tuhavana imbaraga zidufasha gutambuka mu bihe biri imbere, tugafasha n’abafite intege nke kandi tukabakomeza. Kuba twahuye tungana dutya ni icyomoro, kuko twibuka aho twavuye, tugashima Imana yaturinze tukabaho. Turashima kandi ubuyobozi bw’igihugu cyacu, turashima ingabo z’Inkotanyi kuko buri wese yibuka aho zamuvanye habura gato ngo ubuzima burangire…”
Akomeza agira ati “Ninde utashima Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, agahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi, agacyura abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga…”
Nkuranga akomeza ashima Leta yashyizemo Ikigega cy’ingoboka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG) ubu kibarizwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, kuko cyafashije benshi mu buzima butandukanye.
Ashima kandi ko abanyamuryango ba GAERG bagera ku 4500 bakomeye. Ati “Jenoside yahagaritswe bamwe ari impinja abandi ari inkomere, haba ku mutima no ku mubiri…ariko uyu munsi bavuyemo ababyeyi, abaganga, abayobozi, abarezi, ingabo, … Ubu turashima kandi turadadiye!”
Ashima ingabo z’u Rwanda zabanye n’abarokotse Jenoside zikabarinda kandi baje no kwifatanya na bo uwo munsi. Ati “Ninde utashima ababyeyi bacu batureze ku isonga hakaba Madame Jeannette Kagame.”
Yongeye gushima Ubuyobozi bw’igihugu bwabubatsemo icyizere n’ubudaheranwa bagasohoka mu byababayeho bakiyemeza kwigirira icyizere kandi bagashobora kwiyubaka.