Ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Minisitiri w’Umutekano imbere mu Bwongereza, Suella Braverman, bakaba baganiriye ku bibazo bireba abimukira bazazanwa mu Rwanda.
Braverman yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu amaze gusura ibice bya Gahanga muri Kicukiro na Karama muri Nyarugenge, aho yatangije umushinga wo kubaka inzu 1,500 zizatuzwamo abo bimukira bazaturuka mu Bwongereza.
Mu Mudugudu wa Karama, mu Kagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali muri Nyarugenge, aho izo nzu zari zatangiye kubakwa, Braverman akaba yahageze akabishimira abubatsi.
Braverman yagize ati “Nasuye ’Bwiza Riverside Estate’ (ni ko inzu z’i Karama zitwa), ngiye kureba amacumbi mashya azatuzwamo abavuye mu Bwongereza,
kimwe n’Abanyarwanda.”
Urubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro), ruvuga ko Perezida Kagame yanaganiriye na Braverman ku bijyanye n’ubufatanye mu Iterambere ry’Ubukungu, hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza.
Village Urugwiro ivuga ko ibi bikubiye mu masezerano atanga amahirwe yo gukemura ibibazo bijyanye n’abimukira ku Isi.
U Rwanda n’u Bwongereza byemeranyijwe ko abimukira bazaza bagomba guturana n’Abanyarwanda, bagasangira ibikorwa remezo bihari birimo imihanda, amashuri n’amavuriro.