Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA), bambitswe imidali y’ishimwe kubera uruhare bagize mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano, no gufasha abaturage.
Abapolisi 320 bo mu itsinda rya (RWAFPU-1), nibo bambitswe imidali mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru giherereye mu murwa mukuru i Bangui, ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.
Uyu muhango wayobowe na Valentine Rugwabiza, intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Satrafurika, ndetse n’Umuyobozi w’Ubutumwa bugamije kugarura amahoro muri iki gihugu (MINUSCA).
Abapolisi bambitswe imidali barimo 139 bo mu itsinda rya (RWAFPU-1), 140 bo mu ishami rishinzwe gutanga ubufashe mu by’umutekano (PSU) ndetse n’abandi bapolisi 41.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya diplomasi w’u Rwanda muri Repubulika ya Santrafurika, abayobozi muri Guverinoma, abayobozi ba Polisi n’ingabo bo mu bindi bihugu bitanga umusanzu, abaturage ndetse n’Abanyarwanda batuye muri Santrafurika.
Ambasaderi Valentine Rugwabiza yashimye aba bahawe imidali, ku bw’ubwitange bagaragaje bakora batizigama mu kugarura amahoro, no guhangana n’icyo ari cyo cyose kigamije kuyahungabanya mu baturage ba Repubulika ya Santrafurika.
Rugwabiza yagize ati “Mwagize uruhare rukomeye mu kubungabunga no kwimakaza amahoro n’umutekano w’iki gihugu. Ndashimira buri wese kuba yarakoze neza atitaye ku ngorane zitadukanye mwahuye nazo mu nshingano mwari mwahawe.”
Umuyobozi wa RWAFPU-1, CSP Callixte Kalisa, yashimiye abapolisi bambitswe imidali kubera umurava n’ubwitange birengagije ingorane zari mu butumwa barimo, bwo kugarura amahoro kugira ngo basohoze inshingano zabo.
CSP Kalisa ati “Izi nshingano ntizari kugerwaho hatabayeho ubwitange bukomeye, kwihangana, ubutwari no kunga imbaraga.”
Yashimye kandi inkunga y’ubuyobozi bwa MINUSCA, Guverinoma ya Santrafurika, abaturage ndetse n’abandi bashinzwe kubungabunga amahoro.
U Rwanda rufite amatsinda agera kuri ane mu butumwa bwa MINUSCA. Harimo itsinda rya (RWAFPU-1) n’ishami rishinzwe gutanga ubufashe mu by’umutekano (PSU), aho buri shami rigizwe n’abapolisi 140 bakorera i Bangui.
Hari kandi ishami rya kabiri (RWAFPU-2) ryoherejwe ahitwa Kaga Bandoro, mu bilometero birenga 300 uvuye mu murwa mukuru Bangui, hakaba n’itsinda rya (RWAFPU-3) rigizwe n’abapolisi 180 rikorera i Bangassou, nko mu bilometero 725 mu majyepfo y’iburasirazuba bwa Bangui.