Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku Nyundo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko nubwo imyaka 29 ishize jenoside ihagaritswe ariko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara muri bamwe na bamwe batuye aka gace.
Basaba ubuyobozi gusobanura “Ndi Umunyarwanda” kuko ari yo yafasha kubaka ubumwe n’Ubunyarwanda.
Tariki ya 9 Mata mu mwaka 1994, ni umunsi utazibagirana ku batutsi bahunze ubwicanyi bajya mu Ngoro ya Kiliziya ya Paruwasi Cathedral ya Nyundo.
Uwo munsi abatutsi basaga 500 bari bizeye amakiriro muri iyi ngoro barishwe, mbarwa barokotse na magingo aya, bibuka ko bwari ubwicanyi ndengakamere.
Umwe mu babuyoboye batazibagirwa ni Colonel Nsengiyumva Anatole wahoze ashinzwe iperereza mu Ngabo za FAR mu cyahoze ari Perefegitura y’a Gisenyi. Uyu mu colonel yarahageze, ibyari ukwirwanaho ku batutsi birananirana.
Tariki 9 Mata, yasanze hari abandi batutsi bari bishwe tariki 7 na 8 Mata barimo abihayimana biciwe mu Iseminari Nto ya Nyundo no mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Nyundo.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 izi nzirakarenganye zaguye aha ku Nyundo no mu Nkengero zayo, abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bavuga ko ikibateye impungenge, ari uko hakiri abakigaragaza ingengabitekerezo ya jenoside, none basaba ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha abaturage, bazibukire kwibona mu ndorerwamo y’amoko.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko Francois yasabye abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kuyireka kuko ntacyo yabamarira kandi ihanirwa n’amategeko.
Muri uyu muhango wo kwibuka, imibiri 14 yabonetse mu mirenge ya Busasamana na Kanzenze yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Nyundo, rusanzwe ruruhukiyemo imbiri y’abazize jenoside isaga igihumbi, n’indi isanga ibihumbi icyenda yahimuriwe ikuwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Bigogwe, kuko uru ruri kubakwa bushya.