Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri Benin, hashyizwe umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, harimo ibijyanye no gufasha Benin guhangana n’imitwe y’iterabwoba.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame barimo gusura ibihugu bya Benin na Guinea mu Burengerazuba bwa Afurika, guhera ku wa Gatanu tariki 14 Mata 2023, ariko Umukuru w’Igihugu we yageze muri Benin mu gitondo cyo ku wa Gatandatu.
Perezida wa Benin Patrice Talon avuga ko mbere y’uko u Rwanda rwohereza ingabo zo kubafasha guhangana n’imitwe y’iterabwoba y’Abajihadisite baturuka muri Burkina Faso na Mali, hazabanza kujyayo abatoza mu bya gisirikare bajya kwigisha ingabo za Benin.
Perezida Talon wari wakiriye mugenzi we Paul Kagame mu Biro bye byitwa La Marina, imbere y’Itangazamakuru yagize ati “Hazabaho gutoza(coaching) kugeza ubwo hazaza ubushake bwo kohereza ingabo”.
Ati “Niba twemeranyijwe ubufatanye hagati y’abasivili, kuki mu Gisirikare ho bitakorwa, buri wese arabizi ko hari umutekano muke urimo guturuka mu karere ka Sahel, kandi Ingabo z’u Rwanda ibi zirabishoboye”.
Perezida Talon ashima ko u Rwanda rurimo kugarura umutekano no kurwanya iterabwoba muri Mozambique, muri Repubulika ya Santarafurika no muri Sudani y’Epfo.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na we ashimangira ko ibihugu byombi bifitanye amasezerano atagira imipaka mu bijyanye n’umutekano n’igisirikare, akemeza ko u Rwanda ruzafasha Benin kurwanya iterabwoba.
Perezida Kagame yagize ati “Namenye ko hano hari ibibazo byinshi bijyanye n’iterabwoba, uretse ko n’ahandi muri Afurika bihari, ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Benin guhangana n’icyaba ku mipaka y’iki gihugu, ariko hari n’ibyo natwe twigira kuri Benin”.
Abayobozi ba Benin ndetse na bamwe mu basesenguzi bafashe ijambo kuri Televiziyo y’icyo gihugu ubwo Perezida Kagame yahasuraga, bavuze ko igihugu cyabo ari cyo kizaza gufatira amasomo menshi ku Rwanda.
Umusesenguzi witwa Armel Dossou Kogo yagize ati “Igihugu cyacu ni cyo kizajya mu Rwanda kwiga kuyobora, Perezida Kagame arabera Talon urugero rwiza mu bijyanye n’ikoranabuhanga, umutekano w’imbere mu gihugu, mu buzima no kugera ku ntego z’Iterambere rirambye”.
Abakuru b’Ibihugu byombi babanje kuyobora isinywa ry’amasezerano atandukanye yiganjemo guhererekanya abakozi bazatanga ubumenyi mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ikoranabuhanga n’igisirikare.
Harimo n’amasezerano ajyanye n’ubuhahirane n’inganda, ubukerarugendo n’ishoramari, byose bikaba bishingiye ku kudasaba visa abenegihugu b’Ibihugu byombi.