Mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya IPRC Tumba hatashwe inzu yubatswe ku nkunga na Leta y’ubufaransa, izajya yigishirizwamo amasomo atandukanye y’imyuga n’indimi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Bamwe mu banyeshuri n’abarezi bo muri iri shuri ndetse no mu yandi mashami ya IPRC bavuga ko iyi nyubako yaje ari igisubizo kuko irimo ibikoresho bibafasha kwiga neza amasomo yabo.
Iyi nzu irimo ibyumba bitandukanye birimo isomero rinini, Laboratwari, zirimo iz’ubwubatsi, ubukanishi, ububaji ndetse n’indi myuga.
Iyi nyubako yigirwamo n’ishami rya Mechatronics yashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron mu ruzinduko aheruka kugirira mu Rwanda mu mwaka wa 2021.
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré wafunguye ku mugaragaro iyi nyubako arikumwe n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Uburezi Madamu Irere Claudette, yavuze ko ibi bishimangira umubano ibihugu byombi bifitanye.
Iyi nyubako irimo ibikoresho bigezweho bizakoreshwa muri Laboratwari, zirimo iz’ubwubatsi, ubukanishi, ububaji ndetse n’indi myuga. Photo: IPRC Tumba