Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abaheruka kugirwaho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Ni ibiza byibasiye cyane uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba turimo Rubavu, Karongi, Ngororero na Rutsiro mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira tariki 03 Gicurasi 2023.
Byasize bitwaye ubuzima bw’abantu 131, bikomeretsa 94, bisenya amazu 5598, bisiga abaturage 9231 bavuye mu byabo, mu Gihugu hose.
Mu Karere ka Rubavu ni ho hapfuye abaturage benshi kuko muri 131 harimo 26 bo muri ako Karere.
Biteganyijwe ko Umukuru w’Igihugu asura amasite ane yatujwemo abagizweho ingaruka n’ibiza mu Karere ka Rubavu.
Izo site zirimo iyo ku Nyemeramihigoyaitujwemo imiryango 861 igizwe n’abaturage 2513, iya Rugerero igizwe n’abaturage 344, Kanyefurwe irimo abaturage 1666 hamwe na Nyamyumba irimo 532.
Bimwe mu byo abaturage bategereje kuri Perezida Paul Kagame ni uko baza kubona bumwe mu bufasha bw’ibanze bakeneye ku bataragerwaho na bwo.