Dr. Jean Damscene BIZIMANA yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare n’Abaturage batuye aka karere mu muhango wo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorere Abatutsi 1994 mu rwibutso rwa Nyagatare ni kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023. Urwibutso rwa Nyagatare rwuzuye rutwaye asaga miliyari imwe na miliyoni imwe z’amafaranga y’u Rwanda.
Dr. Jean Damascene BIZIMANA Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ashimira intara y’iburasirazuba n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare bwashyizeho gahunda yo guhuza inzibutso bityo akaba asaba kwandika amateka azashyirwa muri uru rwibutso no gushaka abashakashatsi bazayandika uko ari. Ahereye mu 1959, Dr. BIZIMANA avuga ko hagati ya 1960 na 1963 mu makomini atandukanye hakorerwaga ubukangurambaga bugamije kwica Abatutsi no kubatsemba, gutwika no kwambura imitungo impunzi igahabwa abandi. Avuga ko muri Nyagatare; yagaragaje ko kuva mu 1990, Leta y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana yashyizeho gahunda yise ‘ukwirwanaho kw’abasivile’ (Auto-défense civile) yari igamije gutoza urubyiruko kuzica Abatutsi.
Urwango rw’amashyaka n’aba perezida b’u Rwanda barimo Kayibanda Gegoire na Habyarimana Juvenal wamukurikiye, bose baranzwe n’ingengabitekerezo zagejeje u Rwanda kuri Jenoside, Kayibanda yavugaga amagambo yuzuyemo ibitutsi n’amagambo yo kwibutsa abahutu ko igihugu ari icyabo kandi ko bagomba kugiharanira. Perezida Habyarimana na we yimitse amoko aho kwimika Ubunyarwanda atonesha bamwe aheza Abatutsi.
Ashimira ubutabera bwatanzwe mu guhana abakoze jenoside bamaze gufatwa. Asaba abarokotse gusigasira amateka no guharanira kwimika ubumwe mu banyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Gasana Stephen ashimira Leta yashyizeho gahunda yo guhuza inzibutso, by’umwihariko akarere ka Nyagatare kafashijwe kubaka urwibutso rwa Nyagatare. Ashimira umuryango Ibuka ishami rya Nyagatare kuba bafatanya buri munsi mu bikorwa byo kwibuka no kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Imibiri 94 yashyinguye mu cyubahiro ivuye mu mirenge ya Matimba, Gatunda, Kiyombe ndetse n’umuryango wagize ubushake mu uwabo ngo ashyingurwe mu cyubahiro. Ashimira ingabo za RPA zabohoye igihugu ubu abanyarwanda bakaba bunze ubumwe.
BAYINGANA John: Mu kiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, BAYINGANA John avuga ko ubwo abakoroni bazaga mu Rwanda bahise bihutira gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bashyiraho ibitandukanya abanyarwanda. Avuga ko urwango n’ingengabitekerezo yimitswe Abatutsi batangira gutotezwa no kwicwa abarokotse bahungira mu mahanga.
Avuga ko ubutegetsi bwariho bwagiye bufatanya n’amahanga kurwanya Abatutsi, bityo abari bahungiye mu mahanga bashinga umutwe wa RPA ugamije kurwanira uburenganzira nk’abenegihugu bameneshejwe. asvuga ko Leta yifashishije imiyoboro y’itangazamakuru igamije kubiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo no gutoza urubyiruko kwica mu mugambi wo kurimbura no gutsemba Abatutsi bose. avuga ko Jenoside yateguwe Kandi igashyirwa mu bikorwa. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; Leta y’Ubumwe yongeye kugarura amahoro n’ituze mu banyarwanda. yashyizeho ubutabera abakoze jenoside barahanwa, impunzi ziracyurwa igihugu cyongera kwiyubaka.
Ingengabitekerezo iracyakwirakwizwa mu mahanga no mu bihugu byibituranyi cyane cyane umutwe wa FDRL bityo abanyarwanda bagomba kurinda ibyagezweho barwanya ipfobya n’ingengabitekerezo ya Jenoside. urubyiruko rukwiye kumenya amateka ya Jenoside kugira ngo bamenye ukuri. Ababyeyi barasabwa kwigisha abato ukuri batagoreka amateka.
RUTAGARAMA Aloys warokokeye mu karere ka Nyagatare avuga ko yimukiye muri aka karere mu 1987 avuye mu karere ka Gatsibo aje kuba umwarimu. Avuga ko itotezwa ry’abatutsi ryatangiye kera kandi rikaba ku mugaragaro mu mashuri no mu baturage bari batuye muri Komini Ngarama. Avuga ko we n’abanyeshuri yigishaga basohowe mu kigo bafatwa nk’ibyitso by’inkotanyi, bajyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro gutotezwa. Nyuma yo kunyura mu nzira y’inzitane avuga ko yasohotse muri iki kigo agahungira Kabarore ndetse uko bahunga bakaraswa n’indege za Kajugujugu. Avuga ko haje kuba agahenge ndetse agarurwa mu kazi. Avuga ko yakubiswe kenshi agatotezwa ari nako ajyanwa hirya no hino. avuga ko muri Nyagatare hari umusirikare witwaga Kingkong yasambanyaga abakobwa n’abagore ndetse bakicwa urw’agashinyaguro. ashimira ingabo za RPA zabohoye abari mu icuraburindi kuko nk’abarokotse bataheranwe n’agahinda ahubwo bibuka biyubaka.
Kabagambire Theogene Uhagarariye imiryango y’ababuze ababo avuga ko nk’abarokotse Jenoside bashimira leta ibafasha mu buzima bwa buri munsi. Avuga ko bishimiye kuba ababyeyi, abavandimwe n’inshuti kuba bagiye gushyingurwa mu cyubahiro ari uguha ababo agaciro.
BIMENYIMANA Jean de Dieu Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyagatare ashimira Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gushyingura mu cyubahiro by’umwihariko kuba bagiye gushyingura mu rwibutso rwa Nyagatare. Asaba abarokotse guhaguruka bakarwanya ingengabitekerezo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. avuga ko ubu abarokotse Jenoside bakataje mu gukora ibikorwa by’iterambere kandi barushaho kubaho neza.
AMAFOTO