Mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu, Intara y’Uburasirazuba by’umwihariko akarere ka Nyagatare gafite imirenge ikora ku mipaka, kafashe ingamba zinyuranye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu, aho yatangiye igikorwa cyo guhugura abafasha inzego z’umutekano biswe “Imboni z’umupaka”. Ni igikorwa cyafunguwe kumugaragaro na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Gasana K Emmanuel ari kumwe n’inzego z’umutekano ni kuri uyu wa gatanu tariki 12 Gicurasi 2023.
Akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022 kagira amanota 81.64%, biturutse cyane cyane Ku kurwanya ibiyobyabwenge na magendu byambuka imipaka itandukanye mu buryo bidakurikije amategeko. Imboni z’umupaka ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu gukumira no kurinda abantu n’ibintu byambuka bidakurikije amategeko. Mu rwego rwo kongerera ubumenyi n’ubushobozi imboni zo mu Karere ka Nyagatare hatangijwe amahugurwa azamara iminsi 3.
GASANA Stephen umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare avuga ko imboni z’umupaka zifite inshingano zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka mu buryo butemewe n’amategeko no gucunga ibyambu biri ku mipaka ihana imbi n’ibihugu bya Uganda na Tanzania.
Guverineri w’Intara y’iburasirazuba CG GASANA Emmanuel arasaba imboni z’umupaka gukomeza kubahiriza inshingano no kuba aba mbere mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka kandi bakaba intumwa idatenguha hagamijwe kubumbatira ingamba zafashwe. Intara y’iburasirazuba, irasaba imboni z’umupaka gukomeza gufata ingamba zigamije gukumira abinjira n’ibyo binjiza bitemewe n’amategeko hagamijwe guca ibyaha byambukiranya imipaka.
Nyirahabimana Jeanne umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba akaba ari nawe muhuzabikorwa muri iki gikorwa yasabye imboni z’umupaka gukorera hamwe ko aribwo bazagera ku musaruro mwiza kandi ushimishije abizeza ko icyo bazakenera cyose cyabafasha ko batabatenguha.
Kabera Anastase ni imboni’y’umupaka ukomoka mu murenge wa Karangazi avuga ko atewe ishema no kubona ubuyobozi bubashyigikira mu bikorwa bya buri munsi kandi bifitiye igihugu akamaro yagize ati” tugomba gukora uko dushoboye tugahashya ibyinjira mu gihugu binyuze mu nzira zitewe n’amategeko ndetse n’ibiyobyabwenge tugakomeza tukaba aba mbere”.
Uwineza Jeannatte ni imboni y’umutekano aganira n’itangazamakuru yavuze ku byaha byagaragaraga muri akaa karere bitewe n’ibiyobyabwenge byambukaga umupaka biza mu gihugu yagize ati” ubu twe imboni z’umutekano dufite inshingano zo gukumira ibyinjira, abinjira binyuze mu nzira zinyuranyije n’amategeko tugasigasira ubusugire bw’igihugu cyacu.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’imboni 611 zo mu mirenge irindwi muri 14 igize akarere ka Nyagatare ariyo Rwimiyaga, Matimba, Musheri, Rwempasha, Tabagwe, Karama na Kiyombe. Mu karere ka Nyagatare hakaba habarurwa imboni z’umupaka 612 bagizwe n’abagabo 568 n’abagore 43 bakorera Ku byambu birenga 80 bigize aka Karere.
UMWANDITSI:
MUTUYIMANA Ruth
AMAFOTO: