Kubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Polisi, RIB, DASSO n’inzego z’ibanze, hatawe muri yombi bamwe mu bakozi b’akarere ka Rutsiro na Dasso, bacyekwabo kugira uruhare mu iyibwa ry’imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nduba, akagali ka Congo Nile, Umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, ubwo ku wa ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 aba batabwaga muri yombi, ndetse bafite ibyo bari bibye.
Mu batawe muri yombi harimo Ndungutse Jean Pierre w’imgaka 32 y’amavuko akaba asanzwe Ari DASSO, yafatanwe imyenda itandukanye irimo iy’abagore n’abagabo igera kuri 222, ibi bikaba byafatiwe murugo rwe. Mubafashwe kandi harimo na Muhire Eliezard ufite imyaka 41, wari umushoferi utwara imodoka y’akarere nawe wafatanywe imyenda.
Muhawenimana Claudine nawe ufite imyaka 21 y’amavuko, akaba na DASSO yafatanwe imyenda igera muri 30, bayisanze mu rugo iwe.
Iyi myenda yafatiriwe mugihe abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango, kugirango hakorweho iperereza rirambuye.
Usibye aba Kandi, hari n’abandi bakozi b’Akarere bakoreraga muri logistic ya commande poste bashyikirijwe RIB Station Gihango bakekwaho gukorana n’aba bavuzwe haruguru, barimk Mujawamariya Nathalie na Uwamahoro Eugenie, bombi bafite imyaka 36 y’amavuko.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamije amakuru y’itabwa muri yombi ry’abakekwa Ati “ Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, aho bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”
Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu bice birimo Uburengerazuba mu ntangiriro z’uku kwezi, igatwara ubuzima bw’abagera ku 135, guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n’ibindi.
Umunyamakuru wa IGIRE.RW : Joseline NYITURIKI